Abagizi ba nabi batwikishije Lisansi inzu irimo umuntu

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge Ndera, abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu ya RUTABAYIRO Francois w’imyaka 71, irashya irakongoka nawe apfiramo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, mu masaha ya saa yine z’umugoroba(22h00), bibera mu Kagari ka CYARUZINGE, mu Mudugudu wa Karubibi.

Ikinyamakuru cy’UMUSEKE dukesha iyi nkuru cyamenye amakuru ko uyu musaza yari aryamye kandi abana be b’abahungu be babiri batari bahari iryo joro, ari bwo abo bagizi ba nabi bazanye lisansi bayisuka ku nzu, nayo irakongoka nawe ahiramo.

Abaturage batabaye basanze yamaze gushiramo umwuka gusa bagerageza kuzimya uwo muriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Gahonzire Wellars yahamirije UMUSEKE ko aya makuru bayamenye ndetse n’ipererereza ryatangiye.

Ati “Nibyo aya makuru twayamenye , iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwikiye iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko kugeza ubu hari uwamaze gutabwa muri yombi , ukekwa kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyakwigendera akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera.

Yagiriye inama abantu ko mu gihe hari amakimbirane hagati yabo bakwiye kugana inzego zigakemura ibibazo bihari.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kubanza gukorewa isuzuma.

Abaturage bagerageje kuzimya ariko we ahasiga ubuzima

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza