
Ubwishingizi bw’u Rwanda buhagarariwe n’Ikigo Sanlam bugiye kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga nyuma yo kwihuza na Allianz y’Abadage, izwiho kwishingira ibikorwa mpuzamahanga nk’imikino ya Olympic, Ubwato bwa Titanic n’ibindi.
Tariki 29 Kanama 2024 ibi bigo byatangaje ko biremye icyitwa SanlamAllianz, bikaba bizakoresha imari shingiro irenga miliyari ebyiri z’amadolari ya Amerika mu kwishingira abantu n’imitungo yabo, mu bihugu 27 ikoreramo muri Afurika.
Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Straton Habyarimana, agira ati “Kugira ngo ugere ku masoko mpuzamahanga bisaba kugaragaza ko ufite ubunararibonye bwemewe ku rwego mpuzamahanga, iyo ubonye ikigo nka Allianz uba ubasha kwinjira mu masoko yandi atari ayo mu Rwanda yonyine.”
Habyarimana ati “Iyo ugiye gutumiza ibintu mu Bushinwa, kugira ngo kontineri yawe ize igomba gufatirwa ubwishingizi, ariko ntabwo ufata ikigo icyo ari cyo cyose ngo gikore ubwo bwishingizi, ugomba gufata ikigo cyemewe mu ruhando mpuzamahanga nka Allianz, iryo soko kandi riragenda ryaguka.”

Umuyobozi ushinzwe abakiriya banini muri SanlamAllianz, Regis Uramutse, avuga ko kwihuza kw’ibi bigo byombi bigamije gufasha abakiriya kubona akamaro kanini mu byo bashingana, kugeza ubu birimo ubwishingizi rusange, amashuri y’abana, inkongi, imodoka n’indi mitungo.
SanlamAllianz isanzwe kandi yishingira abateganyiriza izabukuru, ubumuga, urupfu, gufata umwenda muri banki cyangwa guhagarikwa mu kazi.
Uramutse yagize ati “Twahuje imbaraga kugira ngo ibyo byose bize, buriya bwato binini bwakoze impanuka ujya wumva bwitwaga Titanic ni twe twabwishingiye, byose twarabyishyuye guhera ku bagombaga guhabwa indishyi, ibyangiritse na bariya bantu bari baburimo.”
Uramutse ati “Sitade yo mu Budage ya Bayern Munich, iriya mikino ya Olympic, ni twe twabaye umuterankunga mukuru, izo ni zo mbaraga rero tuzanye.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubwishingizi bw’ubuzima muri Sanlam, Hodari Jean Chrysostome, avuga ko kwihuza kw’ibi bigo bigiye kubafasha kubahiriza ibipimo mpuzamahanga, kuko hari ubunararibonye bazakura ahandi ndetse na Allianz ikazigira kuri Sanlam y’u Rwanda.
Hodari ati “Abakiriya bazarushaho kubona serivisi nziza kandi barusheho gufatwa neza.”
Hodari avuga ko bagiye kwereka abantu akamaro k’ubwishingizi burenze ibijyanye n’ubuzima, kuko n’ibindi byago biba bibategereje nko kujya mu zabukuru, kuva mu kazi cyangwa urupfu rutuma umuntu asiga umuryango we mu kaga.