
Mu gihugu cya Espagne, ahitwa Buñol, habereye umukino wo guterana inyanya witabiriwe n’abasaga ibihumbi 22 baturutse hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024.
Uyu mukino ngarukamwaka wiswe ‘Tomatina Festival’ uba buri wa Gatatu wa nyuma w’ukwezi kwa Kanama, aho abantu baterana inyanya bikajyana no guhita baseka, umuvu w’imvura ugatembana izo nyanya ugahindura inyanja umutuku.
Ni umukino umaze imyaka myinshi kuko ngo watangijwe mu mwaka wa 1945 aho abawitabira baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, barwana baterana inyanya ziba zarangiritse.