
Kajeneri Mugenzi Christian, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali uherutse gutorerwa gusimbura Prof. Kayihura Muganga Didas, yijeje ko mu myaka itanu ya Manda nshya iri imbere, hazaba hagiyeho inzira zahariwe imodoka zitwara abagenzi gusa.
Umubyigano w’ibinyabiziga cyane cyane mu masaha abakozi baba bajya cyangwa bava mu kazi ni kimwe mu bituma abagenzi bakererwa imirimo hamwe no gutaha, kuko bamara igihe kinini ku mirongo, ku byapa no muri gare.
Mu gikorwa cy’ihererekanya ry’inyandiko, uwari Umukuru w’Inama Njyanama, Prof. Kayihura Muganga Didas yanabwiye mugenzi we umusimbuye ko hari inzu zirimo kubakwa mu Cyahafi zigomba guhabwa imiryango igera kuri 688 ifite amikoro make.
Iyo miryango yasenyewe kubera ibiza kuva mu mwaka ushize wa 2023, irizezwa ko izahabwa izo nzu mbere y’uko uyu mwaka wa 2024 urangira.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali iherutse gutorwa ivuga ko muri iyi myaka itanu iri imbere izakora imishinga irambye igamije gufasha abawutuye kutawuvamo bajya gutura mu nkengero.
Kuri uyu wa Kabiri kandi, Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego w’lgihugu rw’ltangazamakuru(RBA) bwahaye ikaze Butera Sandrine Isheja, Umuyobozi Mukuru Wungirije, uherutse gushyirwa kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri, bumwizeza imikoranire inoze mu nshingano nshya.