Umujyi wa Kigali uzashyiraho inzira za bisi gusa, ab’amikoro make bazahabwa inzu

Kajeneri Mugenzi Christian, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali uherutse gutorerwa gusimbura Prof. Kayihura Muganga Didas, yijeje ko mu myaka itanu ya Manda nshya iri imbere, hazaba hagiyeho inzira zahariwe imodoka zitwara abagenzi gusa.

Umubyigano w’ibinyabiziga cyane cyane mu masaha abakozi baba bajya cyangwa bava mu kazi ni kimwe mu bituma abagenzi bakererwa imirimo hamwe no gutaha, kuko bamara igihe kinini ku mirongo, ku byapa no muri gare.

 

Mu gikorwa cy’ihererekanya ry’inyandiko, uwari Umukuru w’Inama Njyanama, Prof. Kayihura Muganga Didas yanabwiye mugenzi we umusimbuye ko hari inzu zirimo kubakwa mu Cyahafi zigomba guhabwa imiryango igera kuri 688 ifite amikoro make.

Iyo miryango yasenyewe kubera ibiza kuva mu mwaka ushize wa 2023, irizezwa ko izahabwa izo nzu mbere y’uko uyu mwaka wa 2024 urangira.

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali iherutse gutorwa ivuga ko muri iyi myaka itanu iri imbere izakora imishinga irambye igamije gufasha abawutuye kutawuvamo bajya gutura mu nkengero.

 

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego w’lgihugu rw’ltangazamakuru(RBA) bwahaye ikaze Butera Sandrine Isheja, Umuyobozi Mukuru Wungirije, uherutse gushyirwa kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri, bumwizeza imikoranire inoze mu nshingano nshya.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza