Israel Mbonyi yasoreje i Mbarara ibitaramo yari afite muri Uganda

Israel Mbonyi umwe mu baramyi bahagaze neza mu Karere yashyize akadomo ku bitaramo bibiri yari afite mu gihugu cya Uganda byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu.
Nyuma y’uko Israel Mbonyi avuye muri Kenya aho yataramiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyabaye mu ntangiriro za Kanama 2024, hari hagezweho Uganda aho yakoreye ibitaramo bibiri.

Ikinyamakuru cy’Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga ko uyu muhanzi yataramiye i Kampala ku wa 23 Kanama 2024 ahitwa Lugogo. Mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2024 yataramiye i Mbarara. Ibi bitaramo byose byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu.Mu butumwa bw’ishimwe bwa Israel Mbonyi, yashimiye Imana. Ati: ”Mbega ijoro na none ry’agatangaza. Byari ibitangaza iby’iri vugabutumwa. Warakoze Mana ku bwab’abantu bawe b’akataraboneka. Amashimwe yose abe ayawe Data.”
Israel Mbonyi akomeje kwigarurira imitima ya benshi kuva yatangira kujya akora ibihangano biri mu giswahili. Kuri iyi nshuro afite indirimbo imaze umwaka umwe yitwa ‘Nina Sri’ imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 60 kuri YouTube.

Byari ibyishimo kubitabiriye iki gitaramo
  • Related Posts

    Ubusobanuro bw’Ikinyarwanda cy’ab’ubu, ‘ni danger’ ya Danny Vumbi

    Bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bakomeje guhindura ururimi rw’Ikinyarwanda ku buryo bashobora kuruvuga ukayoberwa icyo bavuze, nk’uko umuhanzi witwa Daniel Semivumbi, uzwi nka Danny Vumbi, yabigize urwenya akashyira mu ndirimbo.…

    Read more

    Amadini n’amatorero yose agiye guhurira muri Rwanda Shima Imana

    Imiryango ishingiye ku kwemera mu Rwanda iri gutegura igiterane cyiswe “Rwanda Shima Imana Festival” kizahuriza imbaga y’abantu muri Stade Amahoro tariki 29 Nzeri 2024. Abategura iki giterane bavuga ko kizahuza…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi