Hari Abanyarwanda bafatiwe i Goma bashinjwa gukorera M23

Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) hafatiwe abantu 15 barimo n’Abanyarwanda, bakaba bakurikiranyweho gushaka abo kwinjizwa mu mutwe wa M23.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, yabwiye Radio Okapi ko abo bantu bafashwe n’iperereza ry’igisirikare cya Congo (FARDC).

Muri uwo Mujyi wa Goma hamaze iminsi ibikorwa by’igisirikare byiswe ’Safisha Mji wa Goma’ bisobanurwa ngo  ‘Sukura Umujyi wa Goma’.

Mu bafashwe harimo umusirikare wo mu ngabo za FARDC wakoreraga muri Brigade ya 11, Abanyarwanda baba i Goma mu buryo ‘butemewe’, abaregwa gurucuruza ibiyobyabwenge n’abandi bava muri Goma cyangwa muri Teritwari ya Nyiragongo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma avuga ko abafashwe bose ngo bakorana n’umwanzi, bakaba bari bashinzwe kumushakira abarwanyi bashya, bakabikora rwihishwa.

Kapend avuga ko abenshi muri bo basanzwe baba mu Karere ka Nyiragongo (kamwe mu tugize Kivu ya Ruguru), bakaba ngo baje i Goma kuhashaka abarwanyi bajyana muri M23,  kwiba no gukora ubundi bugizi bwa nabi.

Yagize ati “ Muri bo bamwe baturuka muri Nyiragongo, abandi muri Majengo, Kasika no muri Katoy. Biyemerera ko bagira uruhare mu rugomo rubera muri Goma kandi hari n’uwatwemereye ko yagize uruhare mu kwambura umupolisi imbunda mu minsi ishize ubwo bagenzi be bashyiraga bariyeri mu mihanda yacu”.

Uyu muyobozi avuga ko hari abandi bamaze koherezwa i Kinshasa mu nzego nkuru z’umutekano kubera uburemere bw’ibyo bakurikiranyweho.

Source: Taarifa (Kinyarwanda)

  • Related Posts

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Inyungu y’ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu…

    Read more

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)