
Minisiteri y’Uburezi (MINEDCUC), ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho (NESA), iratangaza kuri uyu wa kabiri saa tanu z’amanywa, amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Uwifuza gukurikira itangazwa ry’aya manota arafungura Twitter(X) ya NESA abone YouTube channel biza kuba bitangarizwaho mu buryo bw’ako kanya(live)
Minisiteri y’Uburezi yanatangaje Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2024-2025, aho bigaragara ko umwaka utangiye kare ku itariki 9 Nzeri 2024, ukazasozwa mu kwezi kwa Kamena 2025.