Ibintu 5 byagufasha kunesha icyaha cyubusambanyi

Ubusambanyi ni icyaha kibi Imana yanga kuko gikorerwa imbere mu mubiri,bibiliya itubwira ko dukwiriye kuzibukira gusambana ibindi byaha byose bikorerwa inyuma y’umubiri.1Abakorinto 7:18-19. Alarmnews.rw yaguteguriye zimwe mu ntabwe 5 za gufasha kunesha icyaha cy’ubusambanyi:
1. Kwihana icyaha cy’ubusambanyi : Kwihana ni umurimo umuntu akora aciye bugufi mu mutima we akemerera Imana ko yakoze icyaha akayisaba imbabazi, niba wasambanye ukatura icyaha cy’ubusambi Imana nayo kuko ari inyempuhwe ikakubabarira ikakwejesha amaraso ya Yesu. Ijambo ry’Imana riravuga ngo Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Yakobo 5:16-17. Rero kwihana icyaha wakoze ukacyatura ni imwe mu ntabwe yambere umunyabyaha atera kugirango ababarirwe n’Imana.

2. Gufata igihe cyo gusenga Imana: Gufata igihe cyo gusenga Imana ni imwe muntabwe ya 2 umuntu atera kugirango aneshe icyaha cy’ubusambanyi , iyo umaze kwihana wumva umutima wawe ubohotse kugirango rero udasubira gukora bya byaha wihannye n’uko ufata umwanya wo gusaba imbaraga zo kunesha ibyaha, indirimbo ya 394 mu gitabo cy’indimbo zo gushimishimana igitero cya kane kiravugango unesha ibyaha azambikwa umwambaro wera Yesu azavuga izina rye ku Mana mu ijuru,…../ ukwiriye gusaba imbaraga zo kunesha Ibyaha kugirango uzambare uwo mwambaro wera kandi Yesu azavuge izina ryawe ku Mana. Iyo umuntu amaze kwihana abadayimoni bamuteraga gukora icyo cyaha ntago bamujya kure bahora bamutera bashaka kugaruka kumukoresha ibyaba yihannye, Twirinde kuba ibikoresho byabadayimoni dusaba Imana imbaraga zo kunesha ibyaha.

3.Kwirinda ikigare cya bantu bagendera mu ngeso mbi z’ubusambanyi: Ijambo ry’Imana dusanga mu rwandiko Paulo yandikiye Abefeso 5:10-13 haravugango Mushakashake uko mwamenya ibyo umwami ashima ntimukifata n’imirimo ya bumwijima itagira umumaro ahubwo muyihane kuko ibikorwa n’abo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. Imana itubuza kwifatanya n’abantu bakora imirimo cyangwa ibikorwa bibi kuko ibyo bakora biteye isoni, muri iyo miromo cyangwa ibikorwa bibi harimo ;ubusambanyi, ubwicanyi, ubutinganyi,n’ibindi bibi byose ukwiriye kujya kure yabo bantu kuko kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza, mwafatanya mu bindi bikorwa by’urukundo by’ubuka ariko ibikorwa bibi bakora ukabijya kure.

4. Gushaka incuti nziza kandi zikunda gusenga : Iyi ni ntabwe ya kane umuntu atera kugirango aneshe icyaha cy’ubusambanyi ndetse n’ibindi byaha, gushaka incuti nziza nimwe munzira nziza ikuganisha mu gukora ibyo Imana igushakaho aribyo gukora ibikorwa byiza.

5. Kwizera Imana: Kwizera Imana n’imwe mu ntabwe umuntu atera iyo amaze kwihana yizeza umutima we ko Imana yamubabariye ukirinda gusubira inyuma ukanesha ugakura mu buryo bwo mu mwuka.

Ijambo ry’Imana ritubwira ko Gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe muri mwe nkuko bikwiriye abera, Abefeso 5 :3-4 .

  • Related Posts

    Bugesera-Dore ingurukira, amashami y’ibiti ashibuka ku bindi bidasangiye ubwoko

    Mu mudugudu wa Twinyange, Akagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, bavuga ko ibiti byabo bya avoka n’ibya gereveliya bikuze, byibasiwe no kumeraho amashami y’ibindi biti atari…

    Read more

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa Gahongayire Claudine witabye Imana ku wa Kane w’icyumweru gishize, urimo kubera mu Gatsata aho yari atuye kuri uyu wa Kabiri tariki 12…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi