Imvura y’Umuhindo iratangirana n’ukwezi gutaha-Meteo

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) cyatangaje ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, iri ku kigero kigereranyije(atari nyinshi cyangwa nke).

Iyi mvura ngo izatangira kugwa guhera tariki ya 01 Nzeri 2024 mu gice cy’u Rwanda gihera mu majyepfo y’uburengerazuba, ikazafata intara yose y’Iburengerazuba, igice kinini cy’Amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyagatare.

Igihe imvura izatangira kugwa

Igice cyo hagati cy’u Rwanda guhera mu majyepfo, mu Mujyi wa Kigali, igice gito cy’Amajyaruguru hamwe no mu Ntara y’Iburasirazuba yose, uretse Akarere ka Kirehe, bigaragara ko imvura izaboneka mu matariki 11-20 Nzeri, mu gihe Kirehe yo izabona imvura guhera tariki 21 Nzeri 2024.

Imvura y’Umuhindo w’uyu mwaka kandi bigaragara ko izacika ku matariki 21-30 Ukuboza 2024 mu Ntara y’Iburengerazuba yose hiyongereyeho Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke mu Majyaruguru, Nyamagabe, Nyaruguru n’ibice bya Huye na Gisagara mu Majyepfo.

Igihe imvura izacika

Ahandi hose hasigaye mu Rwanda imvura izacika mbere yaho ku matariki ya 11-20 Ukuboza 2024, nk’uko amakarita y’iteganyagihe abigaragaza.

Ku bijyanye n’uko imvura izaba ingana hashingiwe ku miterere ya buri hantu, bigaragara ko iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba yose, Umujyi wa Kigali, no mu gice cy’ Amayaga kiri mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu Turere twa Gicumbi, Rulindo na Huye, igice cy’uburasirazuba bw’Uturere twa Burera, Gakenke, Karongi na Nyamagabe.

Iyi mvura kandi iteganyijwe ahasigaye mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, na Gisagara no mu Majyepfo y’Uturere twa Ngororero na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, mu burengerazuba bw’Uturere twa Burera, Gakenke na Karongi, mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, mu gice cyo hagati cyo mu Karere ka Nyamagabe no mu kibaya cya Bugarama.

Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 iteganyijwe mu Turere twa Rusizi (ukuyemo ikibaya cya Bugarama) na Nyamasheke, mu bice byegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe by’Akarere ka Karongi.

Uko imvura izaba ingana mu bice bitandukanye

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaterwa n’uko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja za Pasifika n’u Buhinde bugenda bugabanuka bujya ku kigero gisanzwe, ugereranyije n’igipimo cyo hejuru bwariho kuva mu gihe cy’Umuhindo w’umwaka wa 2023.

Meteo ivuga kandi ko imvura y’Umuhindo wa 2024 ijya kungana nk’iyaguye mu Muhindo wa 2020.

 

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi