
Mu babyeyi n’abarezi baganiriye na Kigali Today hari abavuga ko gutangira k’umwaka w’amashuri ku itariki 9 Nzeri 2024 ntacyo bitwaye, ariko hakaba n’abavuga ko batunguwe ku buryo abanyeshuri bashobora gutangira amasomo bakererewe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), kivuga ko kirimo kwitegura itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye mbere ya tariki 9 Nzeri 2024.
Mu bashaka ko abanyeshuri batangira vuba harimo uwitwa Mugisha Danny wita ku bana bavuye mu muhanda, uvuga ko ibyo yagombaga kubigisha mu biruhuko yabirangije, akaba yifuza ko bajya ku ishuri kuko ari ho babonera amafunguro, uburere n’uburezi.
Mugisha ati “Muri ibi biruhuko ibikorwa byabaye byinshi kandi kuri twe umwana ahatirwa kujya kwiga, ku ishuri hasigaye hari ibintu byinshi kandi byiza, abana basigaye bakunda kwiga.”
Uwingabire Solange twaganiriye arimo gutera igipande (guhomesha isima n’umucanga) uruzitiro rw’umuntu ku Gisozi, avuga ko amafaranga arimo gukorera azahita ayakoresha ashaka ibikenewe ku ishuri, aho abana be babiri biga.
Uwingabire avuga ko gutinda cyangwa gutebuka gutangira ishuri nta cyo bimutwaye, kuko akazi k’ubwubatsi arimo gukora n’ubundi ngo kari ako gushaka ibikenewe kugira ngo abana bajye kwiga.
Uwingabire ati “Jyewe nditeguye, turi gukora, n’ubwo gutangira kw’amashuri bitebutse umuntu ahora yiteguye, keretse iyo ufite agashomeri, ariko iyo ufite akazi amafaranga araboneka.”
Abo itangira ry’amashuri ritunguye
Hari abarimo gukora ubuyede hamwe na Uwingabire w’umufundi, bo bavuga ko ayo bakorera ataragwira ku buryo mu byumweru bibiri biri imbere baba babonye ibisabwa byose byo kohereza abana ku Ishuri.
Aba barimo Ndikumana Pauline ugira ati “Erega uwo(Uwingabire) ni umufundi, urabona ari umuyede nkatwe! Mugende mubabwire abana bazatangire mu kwa 10, kuko badusaba ibintu byinshi birimo amarame, imyenda y’ishuri, amakaye, imikasi, amasabune, ibintu byinshi biba buri kuri ‘Babyeyi utamenya!”
Umucuruzi witwa Mukashema Christine w’imyaka 49 y’amavuko, afite umwana wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, akaba avuga ko kubona ibyangombwa byose by’ishuri mu byumweru bibiri bisigaye, bishobora kugora benshi.
Mukashema avuga ko abana batararuhuka neza, ndetse hari n’abagiye gusura inshuti n’abavandimwe hirya no hino mu Gihugu no hanze batarasubira mu miryango yabo ngo bajye kwitegura.
Mukashema ati “Muri iyi minsi hariho ubukene, hari ababyeyi wumva bakubwira bati ‘jyewe ndatunguwe’, n’abana ntibari bwaruhuke, nibura kuri iriya tariki bari kongeraho nk’ibyumweru bibiri.”
Abarezi na bo barajagaraye
Uwitwa Niyibikora ushinzwe amasomo mu kigo cy’amashuri kiri i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali agira ati “Twabonye itangazo ridutunguye, twari tuzi ko gutangira ishuri ari ku itariki 23 Nzeri, ubu rero ntabwo abarimu barava mu biruhuko, abenshi bagiye no gukosora ibizamini bya Leta.”
Niyibikora avuga ko bagiye guhamagara abarimu ikitaraganya kugira ngo mu cyumweru kizatangira ku itariki 26 Kanama 24, babe bageze ku ishuri kugira ngo batangire gutegura amasomo n’ibidanago, hamwe no kwitegura kwakira abanyeshuri bashya.
Niyibikora avuga ko imirimo myinshi ku ruhande rw’abarezi hamwe no gusabwa amafaranga menshi ku ruhande rw’ababyeyi, bishobora gutuma habaho gukererwa gutangira amasomo ku itariki ya 9 Nzeri 2024.
Hari hamenyerewe ko ibiruhuko bikuru bisoza umwaka w’amashuri bimara hafi amezi atatu, ariko ibyo muri uyu wa 2024 byo bimaze amezi abiri n’iminsi ine kuko byatangiye ku itariki 05 Nyakanga 2024.