
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igiye kumurikira abafatanyabikorwa gahunda yo gutera nibura ibiti 5 by’imbuto muri buri rugo, aho kuba bitatu byateganywaga mu mihigo y’Umudugudu.
Kugira ibiti by’imbuto muri buri rugo ni ingingo ya 12 muri 18 ziranga umudugudu w’intangarugero mu cyaro, nk’uko bisobanurwa mu gatabo k’imfashamikorere k’imihigo y’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, kateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) muri 2020.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2019/2020 na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, mu rwego rwo kongera umubare w’ibiti, umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya imirire mibi.
Ubwo yasuraga Umurenge wa Kansi w’Akarere ka Gisagara ku itariki 21 Mutarama 2022, Dr. Ngirente yibukije buri rugo rwo mu Rwanda, gutera nibura ibiti bitatu by’imbuto, mu rwego rwo guharanira imibereho myiza.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “Urugo rw’Umunyarwanda rwatera nibura ibiti bitatu by’imbuto, birufasha mu mirire myiza no kwinjiza amafaranga, ibyo bigakorwa mu Gihugu hose, kandi ntibisaba ubutaka bunini kuko ari ukubitera imbere cyangwa inyuma y’inzu utuyemo.”
Muri uku kwezi kwa Kanama 2024, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kuganira n’abafatanyabikorwa kuri gahunda y‘Ibiti 5 by’imbuto kuri buri rugo’, ikaba izamurikirwa Inama nyafurika yiswe “Africa Food Systems Forum (AFSF2024)”, iteganyijwe kubera i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2024.
Umujyanama Mukuru wa Minisitiri mu bijyanye na tekiniki z’ubuhinzi muri MINAGRI, Dr Alexandre Rutikanga, avuga ko gahunda y’ibiti by’imbuto mu ngo ifite inyungu ku mirire, ku bukungu no ku bidukikije.
MINAGRI ivuga ko kugeza ubu 20,7% by’Abanyarwanda batihaza ku ndyo yuzuye(igomba kuba igizwe n’ibitanga imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara ari byo mbuto n’imboga), mu gihe abana barenga 30% ari bo bagaragaza imirire mibi, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(WHO), rivuga ko buri Munyarwanda (mu buryo bw’ikigereranyo) afata garama 91,3(g) z’imbuto ku munsi, mu gihe yagombye gufungura nibura garama 400 z’imbuto ku munsi.
Umwe mu bakozi ba MINAGRI twaganiriye yagize ati “Twe turateganya ko twatangirana nibura n’ibiti bitanu by’imbuto kuri buri rugo, ariko igikomeye si ukubitera ahubwo ni ukubireberera kugeza bikuze, kuko akenshi byagaragaye ko biterwa, ariko wasubira inyuma ugasanga bidahari, turashaka ko abafatanyabikorwa babibamo bagashaka ko bya biti bibaho, kuko birakenewe cyane.”
Umuryango One Acre Fund-Tubura ufatanya na MINAGRI mu guhugura abahinzi no kubaha imbuto z’ibiti n’ibindi bihingwa, uvuga ko watangiye gutubura imbuto z’ibiti birimo iby’imbuto, ukazabitanga hirya no hino mu Gihugu guhera mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka.
Umukozi wa Tubura witwa Evariste Bagambiki agira ati “Turimo gutegura ingemwe z’ibiti, tuzazitanga, zirimo iza avoka, hari ibiti by’imbuto bizaba bigera ku bihumbi 400(tuzatanga), amakuru ameze neza tuzayatanga nko mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri(ukwa 9).”
MINAGRI ivuga ko gahunda y’ibiti bitanu by’imbuto kuri buri rugo izatangirira mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Gicumbi, Ngoma, Kayonza, Kirehe, Nyaruguru, Nyamagabe, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali, ikazashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 18.