Zambia: bafite ubwoba nyuma y’urupfu rw’imbwa zirenga 400 zariye ibigori bihumanye

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Zambia yatangaje ko itewe impungenge n’ubuzima bw’abaturage bariye ibigori cyangwa umutsima wabyo (kawunga), byahumanijwe n’uruhumbu nyuma y’urupfu rw’imbwa zirenga 400 mu kwezi gishizwe kwa Nyakanga.

 

Uruhumbu ni imwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe zibasiye ibiribwa by’ibinyampeke biri mu bubiko(cyane cyane ibigori), rukaba ruje rukurikira amapfa yateye agace ka Afurika y’Amajyepfo no muri Zambia by’umwihariko.

Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu, Elijah Muchima, yatangaje ko mu bipimo 25 byafashwe mu nganda zisya ibigori, hafi 1/2 cyabyo hagaragayemo uburozi bwitwa ‘aflatoxin’ bukomoka ku ruhumbu.

 

N’ubwo Muchima avuga ko ibyavuye muri iryo suzuma bibahangayikishije cyane kubera ingaruka ku buzima bw’abaturage, ntabwo yeruye ngo avuge uko abariye ibyo bigori cyangwa umutsima wabyo bamerewe nyuma yo gupfusha imbwa nyinshi.

 

Muchima avuga ko ibigori byangijwe n’uruhumbu byakuwe ku isoko, ndetse n’inganda zibitunganya zikaba zabaye zihagaritswe.

 

Minisiteri y’Ubuhinzi muri Zambia ivuga ko amapfa yibasiye icyo gihugu yagize ingaruka ku bahinzi barenga miliyoni imwe, nk’uko iyi nkuru ya BBC ikomeza ibitangaza.

 

Minisiteri y’Ubuhinzi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yakoze ubushakashatsi bugaragaza ko ifunguro ry’ibigori ryihariye 60% by’ibitera imbaraga mu byo abaturage ba Zambia bafata buri munsi.

 

Impungenge ni nyinshi ku baturage ba Zambia kubera iyo mpamvu y’uko abariye ibigori cyangwa ifu yabyo ihumanye ari benshi.

Hari umudepite witwa Sunday Chanda utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia watangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko ari mu bapfushije imbwa nkuru 6 mu cyumweru kimwe, zizira kurya kawunga ihumanye.

 

Leta y’icyo gihugu ivuga ko irimo gukora iperereza mu duce twose twagezemo ibigori birimo uburozi bwa aflatoxin, ariko hakaba n’iririmo gukorwa n’ishyirahamwe ry’inganda zitunganya ibinyampeke, ngo hamenyekane aho byagiye bikomoka.

 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) rivuga ko uburozi bwa aflatoxine bushobora guteza kanseri y’umwijima mu bantu.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza