
Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Zambia yatangaje ko itewe impungenge n’ubuzima bw’abaturage bariye ibigori cyangwa umutsima wabyo (kawunga), byahumanijwe n’uruhumbu nyuma y’urupfu rw’imbwa zirenga 400 mu kwezi gishizwe kwa Nyakanga.
Uruhumbu ni imwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe zibasiye ibiribwa by’ibinyampeke biri mu bubiko(cyane cyane ibigori), rukaba ruje rukurikira amapfa yateye agace ka Afurika y’Amajyepfo no muri Zambia by’umwihariko.
Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu, Elijah Muchima, yatangaje ko mu bipimo 25 byafashwe mu nganda zisya ibigori, hafi 1/2 cyabyo hagaragayemo uburozi bwitwa ‘aflatoxin’ bukomoka ku ruhumbu.
N’ubwo Muchima avuga ko ibyavuye muri iryo suzuma bibahangayikishije cyane kubera ingaruka ku buzima bw’abaturage, ntabwo yeruye ngo avuge uko abariye ibyo bigori cyangwa umutsima wabyo bamerewe nyuma yo gupfusha imbwa nyinshi.
Muchima avuga ko ibigori byangijwe n’uruhumbu byakuwe ku isoko, ndetse n’inganda zibitunganya zikaba zabaye zihagaritswe.
Minisiteri y’Ubuhinzi muri Zambia ivuga ko amapfa yibasiye icyo gihugu yagize ingaruka ku bahinzi barenga miliyoni imwe, nk’uko iyi nkuru ya BBC ikomeza ibitangaza.
Minisiteri y’Ubuhinzi ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yakoze ubushakashatsi bugaragaza ko ifunguro ry’ibigori ryihariye 60% by’ibitera imbaraga mu byo abaturage ba Zambia bafata buri munsi.
Impungenge ni nyinshi ku baturage ba Zambia kubera iyo mpamvu y’uko abariye ibigori cyangwa ifu yabyo ihumanye ari benshi.
Hari umudepite witwa Sunday Chanda utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia watangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko ari mu bapfushije imbwa nkuru 6 mu cyumweru kimwe, zizira kurya kawunga ihumanye.
Leta y’icyo gihugu ivuga ko irimo gukora iperereza mu duce twose twagezemo ibigori birimo uburozi bwa aflatoxin, ariko hakaba n’iririmo gukorwa n’ishyirahamwe ry’inganda zitunganya ibinyampeke, ngo hamenyekane aho byagiye bikomoka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) rivuga ko uburozi bwa aflatoxine bushobora guteza kanseri y’umwijima mu bantu.