Korali Bethel igiye gufatanya na Korali Siloam mu giterane gikomeye kizabera muri Stade ya Rusizi

Korali Bethel ya ADEPR Kamembe igiye gukorera igiterane gikomeye muri Stade y’akarere ka Rusizi, aho izafatanya na Korali Siloam yo mu rurembo rwa Kigali Itorero rya Kumukenke guhembura imitima y’abazakitabira.

Iki giterane cyiba buri mwaka mu kwezi kwa 8 kimaze kuzana impinduka zifatika kuko kuva cyatangira mu mwaka wa 2018 abantu benshi bamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo binyuze mu butumwa bwiza bugitangirwamo.

Uyu mwaka iki giterane kizatangira kuwa gatandatu taliki 24 Kanama 2024 kugeza taliki 25 Kanama 2024 aho ku munsi wa mbere kizabera kuri ADEPR Kamembe guhera saa saba z’amanywa ahazwi nko mu Burunga, naho ku cyumweru iki giterane gikomereze muri Sitade y’akarere ka Rusizi guhera saa saba z’amanywa.

Muri iki giterane korali Bethel izafatanya na Korali Siloam kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza (Izi korali zisanzwe zinafitanye umubano wihariye). Bazaba bari kumwe kandi na Pastor Rudasingwa Jean Claude na Ev Mutimura Thierry nk’abigisha b’Ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro gito IYOBOKAMANA yagiranye na Bwana Sibonshuti Martin, Perezida wa Korali Bethel, yatubwiye ko intego nyamukuru y’iki giterane ari ugushaka ko abantu bahindukira bakava mu byaha bakakira Yesu bagakunda Imana n’Igihugu.

Tumubaza ku mpamvu yo gutumira korali Siloam yagize ati “Ni korali dusangiye umurimo w’ivugabutumwa ariko by’umwihariko tunafitanye umubano mwiza wihariye”.

Yashoje atubwira ko imyiteguro y’iki giterane igeze kure ndetse asaba abantu kuzaza muri iki giterane kuko bahishiwe byinshi.Korali Bethel ibarizwa mu karere Ka Rusizi Ururembo rwa Gihundwe Parroise ya Kamembe, ni imwe muri Korali zifite abakunzi benshi muri aka Karere no murw’imisozi igihumbi kubera indirimbo zayo zisize amavuta zirimo ‘Niwamamare’, ‘Sinzapfa’ ‘Wabaye intwari’ n’izindi.

Korali Siloam ni Korali ifite abakunzi benshi haba mu Itorero ADEPR no mu yandi matorero n’amadini ya Gikristo

Korali Siloam ni Korali ifite abakunzi benshi haba mu Itorero ADEPR no mu yandi matorero n’amadini ya Gikristo

Pastor Rudasingwa Jean Claude azagabura Ijambo ry’Imana muri iki Giterane

Source: iyobokamana.rw

  • Related Posts

    Amadini n’amatorero yose agiye guhurira muri Rwanda Shima Imana

    Imiryango ishingiye ku kwemera mu Rwanda iri gutegura igiterane cyiswe “Rwanda Shima Imana Festival” kizahuriza imbaga y’abantu muri Stade Amahoro tariki 29 Nzeri 2024. Abategura iki giterane bavuga ko kizahuza…

    Read more

    Israel Mbonyi yasoreje i Mbarara ibitaramo yari afite muri Uganda

    Israel Mbonyi umwe mu baramyi bahagaze neza mu Karere yashyize akadomo ku bitaramo bibiri yari afite mu gihugu cya Uganda byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu. Nyuma y’uko Israel Mbonyi avuye muri Kenya…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)