Ntawe uzongera gupfa-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arahumuriza Abanyarwanda ko nta we uzongera kubica nk’uko ‘Interahamwe zishe Abatutsi’ barimo uwitwa Ngiruwonsanga Théoneste ufatwa nk’uwazutse mu 1994, akaba yatanze ubuhamya.

Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2026, Perezida Kagame yihanangirije abahakana amateka ya Jenoside, nyuma yo kumva ubuhamya bwa Ngiruwonsanga, ndetse n’ijambo rya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo abantu bumvise byose bifite aho bishingiye, ku buryo ngo ‘ababihakana bafite akazi gakomeye ko kuzahindura amateka ya Jenoside kugira ngo bayagire uko bashaka, haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo ari na ho ngo bakunze kubikora.’

Perezida Kagame avuga ko abo bahakana amateka bafite ibyo bazahangana na byo, kandi ko nta we uzongera gupfa nk’uko Ngiruwonsanga Théoneste yapfuye, kuko “kuba ari ho ari nko kuzuka.  Nta we uzongera gupfa kuriya, ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje azakwica mbere y’uko umwica!”

Ati “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, (mbabwire ko) mbere y’uko wakwica u Rwanda nzakwica, uko utureba aha ntabwo watwica kabiri, ari abakuru cyangwa abana bacu, tuzabaho byanze bikunze, ntawe twasaba kubaho!”

Kurokoka kwa Ngiruwonsanga

Abitabiriye gutangiza icyunamo

Ngiruwonsanga uvuka i Gafunzo mu murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko ari ho yarokokeye, kandi na mbere yaho muri ako gace k’iwabo Abatutsi ngo baricwaga cyangwa bagatotezwa, ku buryo bahoranaga ubwoba.

Ibihe byageze mu mwaka wa 1994 Ngiruwonsanga ava iwabo ahunganye na se wari umwarimu, bahungira ku rusengero rwa ADEPR i Gafunzo ariko baza kwirukanwa mu rusengero abicanyi barababona, ari bwo ngo yahise atandukana na se, ntibongera kubonana.

Avuga ko yahungiye kwa Nyirasenge abicanyi baza kumukurayo hamwe n’abandi babajyana kuri segiteri bahicira benshi ariko we ararokoka ahungira ku rusengero rw’Abadivantisite, na ho baza kuhava babwirwa ko bagiye kurya, babashyira ku murongo bashaka gutoranyamo abahungu kugira ngo bicwe.

Ati “Igihe nari kuri uwo murongo naganirije urupfu, nti ‘uku ni ko ngiye gupfa! Ruransuzugura ntirwansubiza.”

Ngiruwonsanga yavuye aho bitewe n’Interahamwe ngo yamushyize ku ruhande igira iti ‘iki si cya cyana cyo kwa Kageruka!”

Avuga ko yasubiye iwabo akabanza  guhungira ku babyeyi bo muri batisimu, ariko na ho abicanyi bakomeza kumukurikirana, ndetse ngo babatwikiye mu bihuru bakizwa n’uko munsi harimo amazi kuko hari mu gihe cy’imvura.

Yaje kugera ku Kiliziya aho nyina na mushiki we bari barahungiye, ariko abicanyi ngo barimo interahamwe yitwaga Yusufu baza kuhabicira, we arokorwa n’uko yaryamye kuri Aritari abantu bamugwa hejuru aba ari bo bicwa we arasigara, ndetse ngo abicanyi baragarutse yihisha muri ‘garde robe’ ya padiri.

Avuga ko nyuma baje gutoranyamo abana b’abahungu bajya kubicira ku cyobo cyitwa kuri ‘Croix Rouge’, ariko na ho umwana wari wahawe kumwica ngo yararangaye gato Ngiruwonsanga aramucika.

Nyuma yaho izo mpunzi nke zari zisigaye zajyanywe ku musozi wa Nyarushishi ‘utarabagaho inzu, nta mazi bafite, hakaba n’imbeho nyinshi’, bahahurira n’abandi Batutsi bahunze bava ku Gikongoro, ku Kibuye n’i Butare.

I Nyarushishi yari Zone Turquoise yacungwaga n’ingabo z’Abafaransa, ‘zikajya zifata ku ngufu abagore n’abakobwa, zigatanga abagabo n’abahungu ku bicanyi, ku buryo ngo uwaharokokeye ari ‘inkirira hato’ ndetse ngo HCR yabazaniraga ibiryo bike.

Mu kwezi kwa Kanama 1994  ni bwo ngo babonye Inkotanyi zibagezeho ziravuga ziti ‘utarapfa ntacyo akibaye’ akaba ari ho Ngiruwonsanga ahera azishimira.

Ngiruwonsanga avuga ko nyuma yo kurokoka yagiye mu ishuri ariga arangiza Kaminuza, abona imirimo, ubu akaba atunze umuryango, ndetse akaba arimo gushyingira abo yareze n’abo yabyaye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda na we yagarutse ku magambo n’ibikorwa by’ivangura, amacakubiri n’ibindi bigaragaza itegurwa rya Jenoside byaranze ubutegetsi bw’uwari Perezida Juvenal Habyarimana, na we ngo warangwaga n’amagambo ateguza ko Abatutsi bazicwa.

Perezida Kagame yagarutse ku ngendo z’umuhungu wa Habyarimana i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho avuga ko iyo myiteguro yose nta cyo izakora ku Rwanda n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge