Afurika yunze Ubumwe irifatanya n’u Rwanda kwibukira muri Ethiopia

Amashami y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) akorera mu gihugu cya Ethiopia yatangaje ko yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kuri uyu munsi wo gutangiza icyunamo hari imihango iza kubera i Addis Ababa mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ishami rya AU rishinzwe ibijyanye na Politiki hamwe na  Komisiyo ishinzwe Amahoro n’Umutekano, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ndetse n’Abahagarariye u Rwanda muri uwo muryango, barahurira ku cyicaro cya AU kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata mu gikorwa cyo Kwibuka.

Umuryango AU uvuga ko gahunda ngarukamwaka yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  igamije kwibutsa abaturage ba Afurika ndetse n’abatuye isi muri rusange agaciro ko kubaho n’ubumuntu, ndetse no kuvugurura ibyo abantu biyemeje mu kurinda no gusigasira amahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu.

Itangazo rya AU rikomeza rivuga ko iki gikorwa ahanini ari amahirwe yo kwibuka ibyago byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba ari akanya ko kwishyira hamwe no kurwanya ingengabitekerezo yayo, imvugo z’urwango n’ibindi byaha byibasira abantu, ndetse no kwiyemeza ko Jenoside itazongera gukorwa ukundi.

Mu bitabira iki gikorwa cyo Kwibuka i Addis Ababa harimo abahagarariye ibihugu byabo mu muryango AU, Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe n’amashami y’uwo muryango, imiryango ishingiye ku kwemera n’ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imiryango itari iya Leta, amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga.

Hari n’abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yo muri Ethiopia ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru bose baje mu gikorwa cyo kwibuka, mu rugendo rwo kwibuka (walk to remember), gucana urumuri, kwitabira ibiganiro ndetse no kumva ubutumwa butangwa n’abahagarariye AU hamwe n’abatumirwa.

AU ivuga ko isanzwe ikora iyi gahunda yo kwibuka amahano ya Jenoside kuva mu mwaka wa 2010, aho kuri iyi nshuro ya 32 bibuka inzirakarengane zayitakarijemo ubuzima, ndetse ikaba yifatanyije n’abarokotse kandi igahamya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi muri Afurika cyangwa hanze y’uyu mugabane.

Uyu muryango ukavuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amahirwe yo kwigira ku rugendo rw’ubwiyunge mu Rwanda, gukemura amakimbirane, kubaka igihugu ndetse no kwishakamo ibisubizo bishingiye ku mwimerere wacyo.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge