Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

Mu gihe Umujyi wa Kigali usaba abacururiza ku muhanda (bitwa abazunguzayi) kubihagarika bakajya mu masoko yemewe, bamwe muri bo bavuga ko ibyo byashoboka baramutse babonye igishoro, ariko hagati aho ngo babikora ku bw’amaburakindi mu rwego rwo kwirinda imyitwarire mibi irimo n’ubujura.

Radio Umwezi(95.3fm) yaganiriye na bamwe mu bazunguzayi yumva n’icyo Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ivuga ku kibazo cy’ubujura mu Rwanda, ngo giterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’imibereho mibi mu miryango.

Abarimo gucururiza ku muhanda muri Nyabugogo kimwe nk’ahandi, bagaragara bacunganwa n’abashinzwe Umutekano, bababona bagahita biruka kugira ngo badafatwa bakajya gufungirwa mu kigo cya ‘Transit’ kizwi nko kwa Gacinya i Gikondo.

Umubyeyi warimo acururiza amaronji iruhande rw’isoko ry’ahitwa Kwamutangana agira ati “Ubu se twareka kuzunguza tukamera dute! Ibiro bitanu by’amaronji wabijyana mu isoko ukabicuruza ute, ko nta gishoro dufite cyo kurangura byinshi! Nibaduhe igishoro!”

Avuga ko nyuma yo gufatwa bakajyanwa mu kigo gicumbikirwamo inzererezi cy’i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, bagarukana ubukene bukabije, abatabonye icyo bakora bakaba ari bo bishora mu bujura.

We na bagenzi be bavuga ko bajya bumva ko hari abahawe igishoro cyo kurangura byinshi bituma babona ubushobozi bwo kujya gukorera mu masoko yemewe, ariko bo ngo babyumva batyo, ntibazi aho ayo mafaranga atangirwa.

Baravuga ibi mu gihe inzego zirimo Polisi y’Igihugu n’Ubugenzacyaha zasobanuriye Abadepite ubwo basuraga tumwe mu turere mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2025, ko hari ubujura bwiganje hirya no hino mu Gihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hope Tumukunde Gasatura, avuga ko ubujura bwiganje ari ubw’amatungo, imyaka, gutobora inzu, ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga, gushikuza abantu ibyo bafite cyane cyane telefone, ndetse ubw’intsinga z’amashanyarazi.

Depite Tumukunde agira ati “Natwe hano hari abahura n’ibibazo bya bene ubu bujura, amadosiye inzego zatweretse agaragaza ko ubujura bugenda bwiyongera kuko mu myaka itanu ishize imibare yari igeze ku bihumbi 119 birengaho gato.”

Depite Tumukunde avuga ko abenshi mu bakora ubujura ari urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18-30, bitewe ahanini n’imibereho mu miryango ndetse n’uburere buhabwa abana.

Guta ishuri no kwishora mu buzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane mu miryango bivugwaho kugira ingaruka mbi ku burere n’imibereho y’abana, bikaba impamvu ikomeye itera abantu kuba abajura, nk’uko Inteko ikomeza ibisobanura.

Depite Tumukunde avuga ko ibi bigaragarira mu mibare y’urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, rurenga 12,537 batarangije amashuri, barimo 1,700 bafite munsi y’imyaka 17 y’amavuko(ni abana).

Mu zindi mpamvu, nk’uko Inteko ikomeza ibisobanura, hari ukuba bamwe barangiza amashuri ntibabone akazi, ndetse n’abirengagiza gukora ibyo babona hafi yabo birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Inteko ivuga ko mu ngaruka z’ubujura harimo ihungabana ry’umutekano n’umudendezo by’igihugu, ndetse bikangiza n’ubukungu bw’abaturage.

Mu kiganiro yahaye KT Radio mu cyumweru gishize, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yamaganye umwuga w’ubuzunguzayi, n’ubwo ufatwa nk’amahitamo ya bamwe yo kwanga kujya kwiba.

Ntirenganya agira ati “Abantu bose banze kujya kwiba ntabwo bagiye kuba abazunguzayi, kuko biri mu biteza ikibazo cy’ubuzima kuri wa muntu uri kuzunguza, wa mwana ahetse wirirwa ku zuba, yaba we ku giti cye, mu gihe yafashwe ndetse n’aho yaba ajyanywe.”

Mu mpamvu Umujyi wa Kigali wamagana ubuzunguzayi harimo kuba ababukora ntaho bagaragara ngo basore, ndetse bagashinjwa guteza umwanda n’akajagari.

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka