Dore ibisabwa abifuza kuyobora PSF nyuma y’amatora ahera ku wa mbere

Urugaga rw’Abikorera(PSF) rwatangiye imyiteguro y’amatora yo gusimbuza abayobozi barwo azaba kuva tariki 09 kugera 16 Werurwe 2026, guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Igihugu. Hagomba gutorwa Perezida, Visi Perezida wa Mbere na Visi Perezida wa Kabiri, ndetse n’abayobozi b’amahuriro(Chambers).

Abayobozi ba PSF basanzweho ni Jeanne Françoise Mubiligi wari Visi Perezida wa Mbere ariko akaba anayobora inzibacyuho kuva muri 2020 ubwo Robert Bafakulera yari amaze kweugura, hamwe na Aimable Kimenyi wari Visi Perezida wa Kabiri.

Urugaga PSF rurimo gukangurira abujuje ibisabwa gutanga kandidatire bitarenze tariki 5 Werurwe ku bifuza kuyobora uru rugaga ku rwego rw’Akarere. Ku bifuza kuyobora PSF ku rwego rw’intara, kandidatire zizatangwa kuva kuri uyu wa Kane tariki 5 kugera tariki 9 Werurwe.

Abatanga kandidatire zo kuyobora amahuriro y’uru rugaga bazabikora kuva tariki 9-11 Werurwe, mu gihe abifuza guhatanira kuyobora PSF ku rwego rw’Igihugu bo bazabikora ku matariki ya 10-14 Werurwe 2026.

Ni ibiki abakandida bagomba kuba bujuje

Uwifuza kuyobora PSF ku rwego rw’Akarere agomba kuba ari umunyamuryango w’urwo rugaga rw’abikorera, kuba abafite ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi bimaze imyaka itanu kandi by’intangarugero muri ako karere ashaka kwiyamamarizamo, hamwe no kuba afite uburambe bw’imyaka itanu mu bucuruzi ndetse n’ishoramari, nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa PSF William Buningwire.

Yakomeje avuga ko uwifuza kuyobora PSF ku rwego rw’intara agomba kuba ari umunyamuryango w’Urugaga hamwe no kuba afite ubucuruzi bw’intangarugero bumaze imyaka itanu muri iyo ntara ashaka kwiyamamarizamo.

Uyu mukandida agomba kandi kuba avuga neza indimi ebyiri zikoreshwa mu Rwanda, kuba yumva neza icyerekezo cy’urugaga, kuba afite ubushake n’ubushobozi bwo gukora imirimo yatorewe, hamwe no kuba yitabira gufatanya n’abandi mu bikorwa bigamije guteza imbere Igihugu binyuze mu ishoramari.

Uwifuza kuyobora PSF ku rwego rw’amahuriro(Chambers) agomba kuba ari umunyamuryango w’urugaga, kuba afite Ubucuruzi bw’intangarugero, kuba afite ubushake n’ubushobozi bwo gukora imirimo yatorewe no kuba yitabira gufatanya n’abandi mu bikorwa bigamije guteza imbere Igihugu.

Uwo mukandida agomba kandi kuba afite ubushobozi bwo kuyobora, guhuza abantu no kuba Umuvugizi w’inyungu z’abikorera, kuba avuga neza indimi ebyiri zikoreshwa mu Rwanda (Ikinyarwanda n’Icyongereza cyangwa Ikinyarwanda n’Igifaransa).

Ni mu gihe uwifuza kuyobora PSF ku rwego rw’Igihugu(yaba Perezida, Visi Perezida wa Mbere cyangwa Visi Perezida wa Kabiri) agomba kuba afite ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi by’intangarugero ku rwego rw’igihugu bimaze nibura imyaka 10, hamwe no kugira ibikorwa bifatika byateje imbere urugaga n’Igihugu muri rusange.

Icyakora iyo uwiyamamaza ari urubyiruko, we ngo ntasabwa kuba afite ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi by’intangarugero ku rwego rw’Igihugu bimaze imyaka 10 yose, ahubwo n’iyo bimaze imyaka itanu yemerewe kuba umukandida.

William Buningwire avuga ko abazitabira amatora y’abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera bagomba kuba ari abanyamuryango barwo.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Stephen Ruzibiza, avuga ko gusimburana mu buyobozi bigamije kongera gushinga imizi n’indangagaciro z’Urugaga mu kwagura iterambere ry’ubukungu.

Rzibiza agira ati “Mu gihe twitegura aya matora, turabizi ko atari ugusimburana gusa, ni no kongera gushinga imizi n’indangagaciro z’Urugaga mu kwagura iterambere ry’ubukungu muri rusange. Aya matora ni kimwe mu mahirwe yo kwihitiramo abayobozi bazatugeza ku iterambere rirambye.”

Niba uri umunyamuryango wa PSF wifuza kwiyamamaza kandi wujuje ibisabwa, tanga kandidatire yawe kuri  psfelections2026@psf.org.rw hamwe na psfelections2026@gmail.com maze witabire aya matora. Uruhare rwawe ni ingenzi! 

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye