Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, ifatanyije n’Irondo ry’Umwuga, bamaze iminsi 5 batavana amaso kuri ruhurura yahungiyemo umusore washikuje agakapu k’umubyeyi karimo amafaranga na telefone, i Nyamirambo hafi ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Charles Lwanga.
Uwo musore yari kumwe na mugenzi we, na we wibye undi muntu telefone, ariko we akaba yaravuyemo yishwe n’inyota n’inzara ku munsi wa gatatu, aho yazamutse asaba amazi yo kunywa, agahita atabwa muri yombi.
Bombi bakurikiranyweho gushikuza abantu ibyo bitwaje mu ntoki, aho bibanda cyane ku bagore n’abakobwa, bagahita bahungira muri rigole nini iri mu Kagari ka Mumena, ikaba ari yo yakira amazi y’imvura igwa mu mihanda y’i Nyamirambo.
Abaturage baganiriye n’Itangazamakuru ririmo television ya BTN bavuga ko iyo rigole ishobora kuba ifite ubwinjiriro bwinshi, ubuzwi n’ubutazwi.
Hari uwagize ati “Amakuru ahari ni uko umujura (wa mbere) yavuyemo saa munani z’ijoro ku munsi wa gatatu, akaba yasohotsemo inyota imwishe avuga ngo bamuhe amazi yo kunywa.”
Hari umumotari uvuga ko yabonye umwe muri abo basore afata isakoshi y’umubyeyi wamanukaga ajya mu kazi, barayirwanira umusore amurusha imbaraga, isakoshi arayitwara ahungira muri iyo rigole, umugore yamufata ukuguru ariko umusore amukubita imigeri aragenda.
Uwo motari ati “Hari nka saa mbiri za mu gitondo, twabonaga barwanira isakoshi tukagira ngo ni mushiki na musaza we, tubona umusore aramucitse, umugore amukuruye ukuguru, undi amukubita imigeri aragenda, umumotari na we waje kureba ibibaye, umusore yaramututse kuri nyina.”
Gisele Irakoze w’imyaka 24 yabwiye ikinyamakuru The New Times ati “Bashikuje abantu ibikapu na telefoni hanyuma bahungira muri iyi ruhurura. Ntabwo wabakurikira kuko ushobora kwinjiramo ukaba wahaburira ubuzima.”
Irakoze yakomeje agira ati “Umwaka ushize aha bahanyibiye telefoni . Twizera ko ibikorwa bya Polisi byo kuhacunga nibikomeza batazongera kuhihisha, turashimira cyane Polisi yacu.”
Uwitwa Kabera Daniel na we uzi neza ako gace, yagize ati “Tujya duhura n’ikibazo hano hantu, by’umwihariko ninjoro, tukaba dusaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ku wa Mbere mu gitondo yavuga ko hagitegerejwe umusore umwe usigaye muri iyo rigole nyuma y’uko mugenzi we na we yamaze kuvamo, Gusa hashize amasaha make Polisi iza gutangaza ko umusore wa kabiri na we yasohotse muri iyo rigole.
Ati “Aba bakekwaho ubujura, bahungiye muri rigole bityo Polisi ifata icyemezo cyo gucunga aho bahosokera, irabategereza, umwe muri abo 2 yafashwe ku munsi wa Gatatu, ariko turacyategereje undi. Twahisemo gutegereza mu rwego rwo kwirinda gukoresha imbaraga zitari ngombwa.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko umwe muri abo babiri bakekwaho ubujura yashikuje umuntu telefoni ya Google Pixel, mu gihe ugitegerejwe witwa Felix akekwaho gushikuza agasakoshi k’umugore karimo telefone ya Techno n’amafaranga.







