Abarundi bari impanga z’Abanyarwanda none bagiye kuri Congo -Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko  Abarundi batari bakwiye guhitamo kuba impanga z’Abanyekongo barahoze ari impanga z’Abanyarwanda nk’uko byahozeho mu mateka, bikaba ari byo ngo birimo gukomeza intambara mu burasirazuba bwa Congo.
 
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20,  yatangiye kuri uyu wa Kane, Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko ikibazo u Rwanda rufite kuri Congo ari icy’interahamwe “zihora zitunga urutoki u Rwanda,  agahakana ko ibibazo bya Congo bidaturuka ku Rwanda, ndetse ko nta n’amabuye y’agaciro rushakayo.

Yagize ati “Muzi ibibazo tumaranye iminsi, imyaka, bijyanye n’abaturanyi bo muri Congo, ndetse rimwe na rimwe hakajyamo iby’abaturanyi bo mu Majyepfo i Burundi, ubundi  uko nari mbizi mu mateka Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga(twins), ni impanga, ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo’ ntabwo tugishaka kuba impanga namwe ahubwo turashaka kuba impanga n’Abanyekongo’, nta kibazo mfitanye na byo, nta cyo nabikorera, ariko uko kuba impanga cyane cyane kurimo politiki mbi yo kwiyanga no kwanga abandi.”

Perezida Kagame akomeza agira ati “Iyi ntambara yo muri Congo ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda, rwose mubyandike, mubisuzume , mubikurikirane, intambara yaturutse ahandi ntabwo yaturutse mu Rwanda, aho handi narahavuze ntabwo nirirwa nongera kuhasubiramo, yaturutse kuri Congo ituruka n’ahandi, ariko uko babigenje hagati yabo ibyo ntabwo bindeba.”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rushaka muri Congo, kuko ngo rwari kuba rukize inshuro 100 kurusha uko rumeze ubu, aho agira ati “Abacuruza amabuye y’agaciro(y’u Rwanda) batubwire ijanisha ry’ayo bakura muri Congo.”

Alice Uwase uyobora Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peterori na mu Rwanda(RMB), yahise asubiza agira ati “Ntabwo dukeneye amabuye ya Congo kugira ngo dutere imbere, imisozi yacu irimo amabuye, icyo dusabwa cyonyine ni ukumva agaciro kayo, tukabishyiramo imbaraga, tukagira icyerekezo kirambye, tukamenya ko tutazajya twohereza amabuye atanoze, ahubwo dukwiye kuyatunganya.”

Perezida Kagame avuga ko abategeka u Rwanda ibyo rugomba gukora  badaha agaciro ikibazo cya FDLR hamwe n’amagambo yibasira u Rwanda avugwa n’abayobozi ba Congo.

Avuga ko abashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa Congo ari bo baremye ibyo bibazo, icyo rwakoze akaba ngo ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi kubera ibibazo FDLR na Leta ya Congo bashobora guteza.

Inama y’Umushyikirano yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, iz’Abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, ikaba yabaye akanya ko kugaragaza aho Igihugu kigeze mu iterambere, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva.

Minisitiri w’Intebe avuga ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yafatiwemo imyanzuro 13 harimo ibikorwa 41 byiganjemo kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo urubyiruko rubone inguzanyo yo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, akaba yizeza ko aya mavugurura azarangira vuba.

Dr Nsengiyumva yakomeje asobanura ko  buri Munyarwanda muri 2029 azaba ahembwa ku mwaka amadolari ya Amerika hafi 1400 (ni amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyoni 2).

Icyizere Minisitiri w’Intebe aragishingira kuri gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi irenga ibihumbi 250 buri mwaka kugera muri 2029.

Muri uriya mwaka wa 2029 kandi Abanyarwanda ngo bazaba batuye ahantu heza baravuye mu byitwa amanegeka, urugero rukaba rufatirwa ku midugudu yo kuri Mpazi i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge