REG ikomeje iperereza ku cyateye ibura ry’umuriro kuri uyu wa Kabiri

Urwego rushinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, rurasaba Abaturarwanda kwihanganira ikibazo cy’ibura ry’umuriro gikomeje kugaragara muri iyi minsi, ariko rukizeza ko kizabonerwa igisubizo ubwo ibyavuye mu iperereza bizaba bimaze kugaragara.

REG itangaje ibi nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2026, hirya no hino mu Gihugu habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyamaze isaha irenga.

Geoffrey Zawadi, Umuvugizi wa REG, yaganiriye na KIGALIINFO ku murongo wa telefone agira ati “Turisegura ku bakiriya bacu n’ubwo REG ntacyo idakora mu bushobozi buhari uyu munsi kugira ngo Abanyarwanda babone umuriro udacikagurika, hari byinshi biba byakozwe ndetse na byinshi bikirimo gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.”

Zawadi asaba Abaturarwanda muri rusange kwihangana bakumva ko ibura ry’umuriro ari ikintu gishoboka, gihoraho kandi ko nta burangare buba bwabayeho, bikaba ngo biterwa n’ikibazo cyabayeho mu nzira uwo muriro unyuramo, cyangwa aho uturuka ku ruganda ruwutanga, cyangwa ku ikibazo cy’agace runaka.”

“Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuriro ubura, ni yo mpamvu tugira abatekinisiye bakora amasaha 24/24, icyaraye kibaye mu ijoro ryakeye ku mugoroba turacyarimo kugikorera iperereza kugira ngo tumenye umuzi wacyo w’aho cyaturutse,”nk’uko Zawadi yakomeje abisobanura.

Zawadi avuga ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane niba ikibazo cyarahereye ku ngomero z’amashanyarazi u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu, nk’uko ari ho cyagaragaye ubushize.

Avuga ko n’ubwo bafata ingamba zingana iki kubura k’umuriro w’amashanyarazi ari ibintu bisanzwe, akaba agira inama abafite ibikorwa byakwangirika kujya bashaka ubundi buryo nko gukoresha imirasire y’izuba cyangwa imoteri zitanga amashanyarazi. Mu rugo na ho abantu bakaba bashobora gutunga ibikoresho bisharijwa bikabika umuriro kugira ngo nihavuka ikibazo bataba mu kizima.

Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda ryatangiye kwigaragaza cyane kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, aho kuri uyu wa Kabiri yari inshuro ya gatatu ikibazo kibayeho kikamara isaha irenga.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye