U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo mata ngo ihene ntizirimo.

Hari amoko y’ihene atanga umukamo w’amata mwinshi, nk’iyitwa Damascus (Shami nk’uko bamwe bayita), ikomoka mu burasirazuba bwo Hagati cyane cyane muri Siriya na Libani, ikaba itanga amata agera kuri litiro hagati y’eshatu n’eshanu ku munsi, kandi ikabasha kwihanganira ibihe by’amapfa.

Izi hene zirangwa n’umutwe munini umeze nk’ubyimbye mu ruhanga rwazo ndetse n’amatwi maremare cyane amanuka agana hasi, zikagira icebe n’amabere manini, ariko umubyimba wazo ukaba muto, kuko ari itungo ridakenera kurya byinshi.

Zirya ibishishwa byaharuwe ku mafunguro agiye gutekwa cyangwa ibisigazwa by’imyaka yasaruwe mu mirima, cyangwa amababi y’ibiti bikurira ahantu hashyuha kandi hibasirwa n’amapfa.

Urubuga Agrinews24 ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi FAO, bashimira izi hene kuba zirya bike kandi byoroshye kuboneka mu baturage b’amikoro make, ariko zigatanga amata menshi kandi akungahaye mu kurwanya imirire mibi.

Ni ihene zikura vuba kuko nyuma y’amezi 6-8 iba igeze igihe cyo kwima kandi yabyara akenshi ikabyara abana(abagazi) barenze umwe. Irabonsa neza ndetse igasagurira umworozi wayo amashunushunu (amata y’ihene) yakuzura litiro hagati y’eshatu n’eshanu ku munsi.

Ni ihene ishoboye guhangana n’ubushyuhe bwinshi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe, bitewe n’uko amatwi yayo maremare, yenda gukora hasi, ayifasha gukonjesha amaraso avuye hirya no hino mu mubiri mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi, agasubira mu mubiri yamaze guhora.

Ubu bwoko bw’ihene ntabwo bushobora kuba ahantu hakonje kuko amatwi yazo nk’urugingo ruyifasha gukonjesha umubiri, iyo ahuye n’ubukonje bwinshi atangira gukomereka bikayiviramo uburwayi.

Aya matwi kandi uretse kuyifasha kuba ahantu hashyushye, ni itungo ryumva cyane amajwi y’ibintu biri kure, ikamenya niba hari inyamaswa cyangwa ibindi bintu bishobora kuyigirira nabi igatanga imbuzi, ndetse ikabasha kumenya impinduka z’ikirere kuko yumvira kure urusaku rw’imiyaga n’ibindi.

Kuba Leta y’u Rwanda yaba iteganya kororera izi hene mu duce dushyuha tw’i Burasirazuba n’Amayaga, aho amapfa akunze kwibasira, twaganiriye n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi ku matungo mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Dr Fabrice Ndayisenga.

Dr Ndayisenga avuga ko Abanyarwanda batazanywa amata y’ihene (amashunushunu) bitewe n’uko atari mu igenamigambi ry’Igihugu, hashingiwe ku bushakashatsi bwagaragaje ko amata y’ihene adashobora gutanga umusaruro wihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Dr Ndayisenga yagize ati “Mu ihene twibanda ku zitanga inyama, na ho umukamo tukibanda ku nka, bitabujijwe ko uwashaka korora ihene zitanga amata agamije gukora ‘fromage’ yabikora kandi agahabwa ubufasha bwa tekiniki nka serivisi za veterineri, ariko mu ngamba nk’igihugu hari ibintu tuba twarahisemo.”

Icyegeranyo cya MINAGRI cy’umwaka wa 2024/25, kigaragaza ko mu Rwanda, muri uwo mwaka, habonetse umukamo w’amata ugera kuri toni zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 152 (1,152,514), akaba ari amata yuzuye litiro zirenga miliyari imwe na miliyoni 151.

Aya mata uwayagabanya n’iminsi 365 igize umwaka abona ko mu Rwanda haboneka umukamo w’amata ugera kuri litiro miliyoni 3 n’ibihumbi 157 ku munsi. Ni mu gihe kandi buri Muturarwanda muri miliyoni hafi 14 zituye igihugu, aramutse anywa amata buri munsi yajya abona hafi 1/4 cya litiro.

Leta y’u Rwanda ifite Intego yo gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bitarenze umwaka wa 2029, bivuze ko buri muntu azajya anywa amata angana na 1/2 cya litiro ku munsi.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge