Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije n’izindi nzego, bahuje ubutwari no kuvuga Ikinyarwanda kiboneye kitavanze n’izindi ndimi cyangwa amagambo mashya yadutse mu rubyiruko rw’iki gihe.

MINUBUMWE ifatanyije n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO)hamwe n’Inteko y’Umuco, bateguye ubukangurambaga bwo kurwanya imvugo zikoreshwa cyane cyane mu buhanzi no mu Itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro, ndetse n’umuco wo kuvanga indimi uranga bamwe mu bayobozi bavanga Ikinyarwanda n’Icyongereza (Ikinyanglais).

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri yagize ati “(Mu Kinyarwanda cy’ubu harimo) za ‘ing’ nyinshi, ibintu utamenya ibyo ari byo.”

Yakomeje agira ati “Abahanzi b’ubu ujya kumva ngo ‘yatwitse’, ‘ejo hazashya’, gutwika muzi ibyo ari byo! Iyo uvuze ngo gutwika, ni ukujya gutwika ingo z’Abatutsi! Ni cyo bivuze mu mateka y’u Rwanda. Mugomba gukoresha Ikinyarwanda kiboneye kugira ngo n’abato bakoreshe Ikinyarwanda kiboneye, ni ryo shema ryacu, ni bwo butwari!”

Dr Bizimana avuga ko ibigo by’Imari (amabanki) na byo biri mu bikwiye gukoresha Ikinyarwanda mu masezerano y’inguzanyo bigirana n’abakiriya babyo, mu rwego rwo kubarinda ibihombo biterwa no kudasobanukirwa uburyo bazishyura.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yasobanuye zimwe mu mpamvu zigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’urwo rwego, zituma Abanyarwanda barimo kwica ururimi rwabo nyamara hafi ya bose baruzi, harimo gushaka ‘kwigaragaza ko ufite ubuhanga mu zindi ndimi ndetse n’ubwirasi.’

Amb Masozera agira ati “Hari n’urwiganwa cyangwa gushaka kwisanisha n’abavuga rikijyana bavanga izindi ndimi. Ariko byagaragaye ko hari n’abafite ubumenyi buke mu Kinyarwanda kubera ingaruka z’amateka y’ababaye mu buhungiro, hakaza rero n’indi mpamvu iteye impungenge yo kumva ko ‘nta cyo bitwaye kuba wavanga ururimi ukarukoresha nabi.”

Umuyobozi Mukuru wa CHENO, Ngarambe François D’Assise, avuga ko mu bukangurambaga bushishikariza abantu ubutwari no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, hazabaho gusaba abakuze bazi kwandika, kujya bandikira abato mu Kinyarwanda kiboneye, amakuru y’ibintu bigezweho mu isi y’iki gihe.

MINUBUMWE ivuga ko izakorana n’inzego zitandukanye mu Rwanda kugira ngo zifatanye kugarura Ikinyarwanda kirimo kugenda gihinduka ukundi, nyamara ngo ari cyo nzira Intwari zanyuzemo zihanga kandi zubaka u Rwanda nk’uko abantu barubona kugeza ubu.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye