Kugeza uku kwezi kurangiye hazagwa imvura isanzweho muri Mutarama

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2026 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 7 na 110, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.

Impuzandengo y’imvura igwa mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama mu Rwanda hose, ubusanzwe iba ibarirwa hagati ya milimetero 10 na milimetero hafi 100, ariko ikaba ishobora kurenga iyo ari mu bice bijya bibonekamo imvura nyinshi.

Ukwezi kwa Mutarama gusanzwe kurangwa akenshi n’ibihe by’izuba ry’Urugaryi rukunze kugeza hagati mu kwa kabiri, hagakurikiraho ibihe by’Itumba. Ni igihe cyo gusarura imyaka iba yeze ndetse no guhinga imyaka izezwa n’imvura y’Itumba.

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’itatu (3) bitewe n’imiterere ya buri hantu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku miterere y’ahantu.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 31, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge