Kicukiro: Umushumba akurikiranyweho gusambanya inka yaragiraga

Ubushinjacyaha bwareze umushumba w’inka ufite imyaka 23 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho bumushinja gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa(cyo gusambanya inka yaragiraga).

Icyaha uwo mushumba w’inka akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro. Uregwa akaba yarahengeraga bwije akurira ikiraro agasambanya inka. Yaje gufatirwa mu cyuho na shebuja wari uje kumureba.

BTN dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo mushumba w’inka uregwa yemera icyaha akurikiranyweho, agasobanura ko yabitewe n’uko yari yanyweye imiti yongera akanyabugabo.

Icyaha cyo gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa giteganywa n’Ingingo ya 142 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye