Kiliziya Gatolika yavuze ku gisa n’amabonekerwa yabereye i Musanze

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizweho umukono na Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Busogo, rivuga ko hari igisa n’amabonekerwa yabereye i Musanze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru gishize ariko akaba ataremezwa na Kiliziya.

Iryo tangazo rivuga ko nyuma y’inkuru yasakaye kuva kuri uyu wa gatanu tariki 16 Mutarama 2026, ko ku ishuri rya G.S
Rwinzovu habaye ibisa n’amabonekerwa,
Padiri mukuru wa Paroisse ya Busogo yibukije abakristu bose ko Ukwemera kwa Kiliziya gushingiye ku byanditswe Bitagatifu, Inyigisho z’Ububyobozi bwa Kiliziya hamwe n’Uruhererekane rwa Kiliziya.

Iryo tangazo rigira riti “Amabonekerwa yemerwa na Kiliziya amaze gusuzumanwa ubushishozi, hamaze kurebwa ubutumwa bw’ayo mabonekerwa, ababonekerwa niba
bafite ubuzima buzira umuze cyangwa ubwo mu mutwe ndetse no kureba
niba ubutumwa bwayatangiwemo bwaragize uruhare mu myitwarire
myiza y’abakristu.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo akomeza asaba abantu gusengera ahantu hemewe kandi hafite umutekano
uhagije, kurangwa n’ubushishozi mu
kwemera kwabo birinda ibihuha no gutanga ubutumwa butera abantu urujijo
n’ubwoba.

Padiri Mukuru akomeza avuga ko ibindi bigomba guharirwa Kiliziya “nk’Umubyeyi utureberera kandi udufasha ‘gushungura no kumenya ibiri muri ayo mabonekerwa bigamije umuhamagaro nyakuri Kristu agenera Kiliziya, cyangwa uw’abatagatifujwe be’ (Gatigisimu ya Kiliziya, n. 67)”.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye