U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

U Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare barwo b’inzobere mu bwubatsi (military engineers), bakaba bagiye gufasha icyo gihugu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza by’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa, mu mpera z’umwaka ushize.

Izi Ngabo (zitahise zitangazwa umubare) zoherejwe mu kirwa cya Jamaica cyo muri Careabeans (Caraïbes) hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko mbere y’uko aba basirikare bahaguruka ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali berekeza muri Jamaica, bahawe impanuro na Brigadier General Faustin Tinka, Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukoresha imodoka z’intambara mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Tinka yabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi, ubunyamwuga n’ubuhanga bafite, kugira ngo barangize neza ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bwa RDF.

Yabasabye gukora ku buryo abaturage bazahabwa ubu bufasha bazishimira umusanzu wabo, kandi bagaharanira kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura nk’ishingiro ry’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Tinka yagize ati “Ni izi ndangagaciro zatumye muhabwa ubu butumwa.” Yabibukije ko igihe cyose baba bakwiye kurushaho kurangwa n’indangagaciro za RDF.

Inkubi y’Umuyaga(Hurricane) yiswe Melissa yibasiye ibirwa bya Karayibe mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2025, by’umwihariko muri Jamaica ikaba yarahitanye abantu barenga 45, abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bagirwaho ingaruka zo gukomereka no kwangirizwa imitungo irimo inzu, amatungo, imyaka n’ibikorwaremezo bitandukanye.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye