USA yafatiye muri Atlantique amato y’u Burusiya atwara peterori

Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zatangaje ko zafatiye mu nyanja ya Atlantique amato y’u Burusiya atwara peterori iva muri Venezuela, harimo bumwe bwitwa Bella 1 bwari buherekejwe n’ingabo z’u Burusiya.

USA ivuga ko ubu bwato bwafashwe nyuma y’impapuro zo kubuta muri yombi zatangajwe n’Urukiko rw’icyo gihugu, bukaba ngo bwari bumaze iminsi bukurikiranwa n’ingabo za Amerika zishinzwe kurinda inkombe z’inyanja ya Atlantique.

Ibikorwa byo gufata ubu bwato bw’u Burusiya bwitwaga Mariner mbere yo guhindurirwa izina, byakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu y’u Bwongereza(kuko ngo bwari bwageze hafi yaho i Burayi), babifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo ya USA.

Umuyobozi w’Ingabo za USA ku mugabane w’i Burayi yagize ati “Gufata ubu bwato byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kubuta muri yombi cyafashwe n’Urukiko rwa Amerika,” bakaba ngo bari bamaze igihe babubona mu nyanja.

Hashize iminota mike Leta zunze ubumwe za Amerika na bwo zatangaje ko zafatiye mu nyanja ya Caraibe (mu gice cyegereye Venezuela), ubundi bwato bwitwa Sophia butagira ikirango cy’igihugu (na bwo bikekwa ko ari ubwa Venezuela bwatwaraga peterori y’u Burusiya.

Mu gihe Leta y’u Burusiya ntacyo iratangaza kuri ibi bikorwa byo gufata amato yayo, hari abavuga ko bishobora guhanganisha u Burusiya na Amerika, bitewe n’uko ngo amazi y’inyanja ngari atagira igihugu yitirirwa na kimwe.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge