Karongi: Abagura n’abagurisha ibigori bibisi cyangwa byokeje bazabihanirwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bwabujije abantu kugura no kugurisha ibigori bibisi cyangwa byokeje, kugira ngo burengere abahinzi bamariraga umusaruro w’ibigori mu murima bitarera.

Itangazo Ubuyobozi bw’uwo Murenge bwasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2025, rigira riti “Mu rwego rwo gukumira igikorwa cyo gucuruza ibigori biteze no kubyotsa ku mbarura hagamijwe ubucuruzi butuma abahinzi bahendwa n’abamamyi, bigateza n’ubukene mu miryango, ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera buramenyesha abaturage bose ko nta wemerewe kugurisha, kugura no gucuruza ibigori bibisi.”

Ku mihanda yerekeza mu Karere ka Karongi n’ahandi mu tundi Turere usanga hari abantu bokereza ibigori abagenzi, ariko muri Rubengera ho “Uzafatwa agura, agurisha cyangwa yotsa ibigori bibisi ku mbarura agamije ubucuruzi azabihanirwa.”

Umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo ni kimwe mu byo u Rwanda rukomeyeho kuko bibikwa igihe kirekire mu bigega by’Igihugu, bikazagoboka abantu bahuye n’amapfa cyangwa bari mu bindi bihe bikomeye.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye