Umuriro wongeye kubura henshi mu Gihugu kuri uyu wa Mbere

Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabayeho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026 ryatunguye benshi, batangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga binubira Ikigo gishinzwe ingufu REG n’ubwo cyari kimaze kubiseguraho.

REG yanditse kuri X igira iti “Bakiriya bacu, Tugize ikibazo tekiniki gitumye uduce tumwe tubura umuriro. Turimo gukora ibishoboka byose ngo ugaruke vuba. Mutwihanganire. Murakoze.”

Hari abasubije REG bijujuta, harimo abarebaga umupira w’amaguru, amarushanwa y’Igikombe cya Afurika, abari muri salon biyogoshesha hamwe n’abarimo gucuruza bari hirya no hino mu Gihugu.

Hari uwagize ati “Ubuse uru ruhande rusigaye bari bagiye kogosha ndarwogoshesha jirete!”

Undi yagize ati “Ubu mutumye mpomba umukiriya nakoreraga inzaara (nails) ubu 30k ndayahombye, mugire muwugarure nahomba n’uyu wa 20k uri hano.”

Undi ati “Mujye mutanga ubusobanuro buhagije kuko iyo message irarambiranye munyuzemo mujye mutubwira ibyo bibazo biri technic byabaye ejo ndetse n’uyu munsi.”

Ibura ry’umuriro mu Gihugu hose ryaherukaga ku Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025, aho REG yatangaje ko ryaturutse ku miyoboro migari u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu byo muri aka Karere ruherereyemo.

Impamvu umuriro ugenda ukabura mu Gihugu hose nk’uko REG ibisobanura, iterwa n’uko amashanyarazi aturuka ku nganda zose ziri hirya no hino mu Gihugu no hanze yacyo abanza kuza i Kigali, agakwirakwizwa mu Mujyi no mu Ntara avuye ku ikusanyirizo rimwe gusa.

REG ivuga ko umuriro ubanza kuza i Kigali kuko uba ufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo bitakunda gufatira umuriro ku ntsinga zitarawugeza i Kigali kugira ngo ubanze uyungururwe, unagabanyirizwe ubukana, mu rwego rwo kwirinda ko wagira ibyo wangiza ugeze aho ukoreshwa.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge