DUHAMIC-ADRI irizeza akazi urubyiruko rurenga 80,000

Umuryango ushinzwe guteza imbere icyaro, DUHAMIC-ADRI, urizeza urubyiruko rurenga ibihumbi 80 rwo mu turere 29 ukoreramo, kuzabona akazi keza bitarenze imyaka 2 (kugera muri 2027), gashingiye ahanini ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, gukora ifumbire y’imborera ndetse n’ibiryo by’amatungo.

Barasabwa ubuziranenge mbere ya byose

Kimwe mu byo DUHAMIC-ADRI ifatanyijemo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hamwe n’izindi nzego zirimo Ikigo gitsura Ubuziranenge(RSB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi(RICA) basaba urubyiruko rukora ubuhinzi, urukora ifumbire no gutunganya umusaruro, ni ukwitabira gahunda yiswe ‘Zamukana ubuziranenge’.

RSB ivuga ko ibwiriza ry’ubuziranenge ku bahinzi ribasaba kugaragaza Igishushanyo cy’aho bakorera, kuba hazwi, ubuso bwaho, niba hashinze ibyapa bigaragaza imbuto igiye kuhahingwa n’ubwoko bwayo, ibiranga ubwo bwoko bw’igihingwa n’impamvu bahisemo guhinga iyo mbuto aho hantu.

Iryo bwiriza risaba kandi abakora ubuhinzi kugira abakozi babihuguriwe, kwirinda amafumbire, imiti n’amazi yo kuhira birimo ibinyabutabire, ahubwo bakibanda ku buhinzi bukoresha umwimerere (organic).

Umuhinzi asabwa kandi kugira inyandiko igaragaza ibyo akora, kumva neza ibiri mu ibwiriza ry’ubuziranenge, kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo ugura umusaruro we, kwirinda kuvanga ibiribwa by’ubwoko butandukanye cyangwa kubivanga n’ibindi bintu, kandi buri kintu kikagira akarango (etiquette) k’aho kibikwa.

Iyo umusaruro wagiye ku isoko haba mu mahanga cyangwa imbere mu Gihugu bikaba ngombwa ko umuhinzi awusubizwa bitewe n’uko hari ibyo bawunenze, agomba kugaragaza impamvu wagarutse n’icyo arimo gukora kugira ngo akosore ibyo bamunenze.

Ikigo RICA cyongeraho n’amabwiriza y’ubuziranenge bw’umusaruro ubwawo, hamwe n’ubw’inyongeramusaruro umuhinzi yakoresheje.

RICA isaba urubyiruko ruhinga cyane cyane imiteja, urusenda, avoka, ikawa n’ibindi kubyitondera, bakareba ko bitarimo nkongwa cyangwa bitangijwe n’isazi, kugira ngo batabijyana mu mahanga bikamenwa kubera kutuzuza ubuziranenge.

RICA ivuga ko Isoko ry’i Burayi rikunda gukenera imboga mbisi zahinzwe ahantu hatwikiriye (muri greenhouse), mu gihe ahandi nko mu Bushinwa n’i Dubai ho bakenera cyane urusenda rwumye.

Kuvana mu bushomeri urubyiruko ibihumbi 100

Abagera kuri 340 bafite imishinga barahujwe basabwa ubuziranenge

Umuyobozi ushinzwe gahunda za DUHAMIC-ADRI, Théogène Habimana, avuga ko umushinga wiswe SERVE uterwa inkunga na Mastercard Foundation binyuze muri Care International Rwanda, urimo gufasha imishinga y’urubyiruko kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibyo bakora, ku buryo bizahesha imirimo abarenga ibihumbi 80 mu myaka ibiri iri imbere.

Habimana agira ati “Duteganya ko kugera muri 2027 uyu mushinga uzaba wafashije urubyiruko rugera ku bihumbi 100, muri bo ibihumbi 80 bakazaba babonye akazi kabahesha ishema, gahemba kandi keza!”

Muri iki cyumweru DUHAMIC-ADRI yahuje urubyiruko rugera kuri 340 rufite imishinga 62 ikorera mu Turere 10, harimo abafite inganda zitunganya umusaruro, abahinga urusenda n’imiteja, abakora ifumbire y’imborera n’abakora ibiryo by’amatungo kandi barimo abafite ubumuga n’abangavu babyariye iwabo, kugira ngo bumvikane uko bakongera umusaruro n’ireme ryawo.

Mukandayisenga Donatille uhinga urusenda mu gishanga cyitwa Nyirabidibiri muri Rwamagana, avuga ko igishoro cya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda umuntu yakoresha mu guhinga urusenda ku buso bwa hegitare imwe, ashobora gusaruramo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10 n’ibihumbi 500(mu gihe cy’amezi atandatu amara asarura).

Mukandayisenga avuga ko umuhinzi w’urusenda ashobora kweza mu isizeni imwe akubaka inzu, akagura imodoka cyangwa agakora undi mushinga munini.

Mukandayisenga agira ati « Kera twumvaga ko urusenda ari ikintu giciriritse, ariko urebye mu mboga zoherezwa hanze y’Igihugu, urusenda ruza ku mwanya wa mbere kuko ikigo  dukorana kirushora mu Bwongereza, Dubai, Amerika n’ahandi.»

Nsabimana Jean Marie Vianney (Gifaru) w’imyaka 28 y’amavuko akaba ahinga imiteja n’urusenda mu Murenge wa Ntarabana w’Akarere ka Rulindo, avuga ko yirirwaga ahonda amabuye, ariko aho umushinga wa SERVE uziye ukamwigisha guhinga, ngo yatangiye ashora ibihumbi 80Frw mu buhinzi bw’urusenda n’imiteja asarura ibihumbi 450Frw, bimutera imbaraga n’umwete mwinshi.

Nsabimana yarakomeje ashora ibihumbi 150Frw asarura ibihumbi 850Frw ku buso bwa are 7, ubu yakodesheje ubutaka bwa are 65 mu gihe cy’imyaka 4 ku mafaranga ibihumbi 500Frw, ahashora ibihumbi 350Frw byo kwita ku mirimo y’ubuhinzi, asaruramo miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Nsabimana avuga ko kugeza ubu amaze kugura ikibanza cyo kuzubakamo, akaba afite abakozi 4 bahoraho bahembwa 1500Frw buri wese ku munsi, ariko mu gihe cy’isarura akaba akoresha nibura urubyiruko 20 buri munsi (harimo n’abafite ubumuga).

“Mfite intego y’uko umushinga SERVE(untera inkunga) n’ubwo wagenda nonaha nzasigara nkora, mfite intumbero y’uko mu myaka ibiri nzaba mfite moto ya lifan injyanira umusaruro ku masoko kandi nkazaba nkoresha nibura abakozi 15 mu buryo buhoraho,” nk’uko Nsabimana yakomeje abisobanura.

Avuga ko atari azi ko mu buhinzi na ho basabwa kubahiriza ubuziranenge, akaba asaba inzego zibishinzwe kuzamusobanurira birambuye ibijyanye n’ibwiriza ry’ubuziranenge mu buhinzi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko imboga n’imbuto byashowe mu mahanga cyane cyane imiteja, urusenda na avoka biri mu byinjirije u Rwanda Amadolari ya Amerika miliyoni 86.2 muri 2024/2025, akaba yaravunjwaga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 112Frw icyo gihe.

Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe Uruhererekane nyongeragaciro ku buhinzi n’ubworozi, Alice Mukamugema, avuga ko gahunda ya Leta ari ugukuba inshuro zirenga 10 umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga kuva mu mwaka wa 2024 kugera muri 2029.

Mukamugema agira ati “Umusaruro uru rubyiruko ruzatanga turawushaka wose, ndetse bakongeraho kugira ngo za nshuro 10 zigerweho”.

Abahinzi bibumbiye mu Rugaga Imbaraga bavuga ko mu bintu bikenewe cyane kugira ngo batange umusaruro mwinshi ari inyongeramusaruro zibonekeye gihe, ndetse ngo bashaka n’aho bagura ifumbire y’imborera bakahabura.

Abakozi n’abayobozi muri DUHAMIC-ADRI, MINAGRI, RSB, RICA, RAB na FDA bahuye n’urubyiruko rufite inganda n’urukora ubuhinzi ku wa Gatatu

Related Posts

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

Read more

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

Read more

Ntibigucike

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”