Katedarari ya miliyari 40 igiye kubakwa muri 2026 ahahoze gereza ya 1930

Arkidiyosezi ya Kigali yasabye abayoboke ba Kiliziya Gatolika by’umwihariko abasengera muri Katedarari yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Saint Michel) kwitegura no gutanga umusanzu wabo ku mushinga wo kubaka Katedarali nshya ya Kigali ahahoze gereza nkuru yitwaga 1930.

Iyi Katedarali biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatangira mu mwaka mushya wa 2026, ikazaba ijyanye n’Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hamwe n’icyerekezo 2050, kandi ikaba igomba kugira ibirango by’umuco n’amateka by’u Rwanda, nko kuba izagaragaza ko hahoze gereza nkuru yashinzwe n’abakoroni mu 1930.

Umushinga wo gutangira kubaka Katedarali y’icyerekezo mu Rwanda watangajwe na Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, mu Misa y’Igitaramo cya Noheri ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, ikaba yabereye muri Paruwasi Katedarali isanzweho ya Mutagatifu Mikayire mu Kiyovu.

Karidinali Kambanda yavuze ko uyu mushinga urimo gushyirwamo imbaraga nyinshi, aho yavuze ko inyubako ya Katedarali isanzweho imaze imyaka 50 kandi nta bushobozi igifite bwo kwakira abantu benshi (ikaba yakira misa zigera kuri 4 mu minsi mikuru kubera ubwinshi bw’abayigana).

Karidinali Kambanda yagize ati “Iyo turebye Katedarali yacu, birumvikana ko hashize imyaka igera kuri 50. Ni ukuvuga ko kuva muri 1976 ari bwo Noheri yizihijwe bwa mbere ku ntebe y’Umwepiskopi hano muri paruwasi ya Mutagatifu Michel, Kiliziya yabaye nto nk’uko mubizi, ntikijyanye n’igihe.”

Karidinali Kambanda ashimira Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, by’umwihariko kubera ikibanza yahaye Kiliziya kugira ngo cyubakwemo Katederali nshya, akaba yavuze ko izafasha benshi kujya bateranira hamwe mu gihe bari mu masengesho no mu minsi mikuru.

Karidinali asaba abakristu bose, by’umwihariko abo muri Arkidiyosezi ya Kigali, gutangira kwitegura no kugira uruhare kuri iyo nyubako nini, aho buri wese asabwa umusanzu uko abishoboye.

Yagize ati“Dutangire kwegera Padiri Mukuru, ufite itafari arizane, twubake Kiliziya ibereye Umujyi wa Kigali urimo gutera imbere.”

Biteganyijwe ko iyi Kiliziya nshya izajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu bicaye, ikagira n’imbuga nini ku buryo mu bihe by’iminsi mikuru ngo izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye