Dore ibihugu 29 birimo n’u Rwanda, aho abambasaderi ba USA bahamagajwe

Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zasabye abazihagarariye (abambasaderi n’abakozi bakuru ba za ambasade) bari mu bihugu 29 byo hirya no hino ku isi, birimo n’u Rwanda, kuva mu nshingano zabo bitarenze ukwezi gutaha kwa Mutarama 2025.

Guhamagaza abo bambasaderi ba USA byatewe n’uko bari barashyizweho na Perezida Joe Biden wasimbuwe na Trump kuva mu ntango z’uyu mwaka ugiye kurangira wa 2025.

Ibihugu byarimo abambasaderi ba USA bahamagajwe, duhereye ku bya Afurika, ni Burundi, Cameroun, Cap-Verde, Gabon, Côte d’Ivoire, Madagascar, Ibirwa bya Mauritius, Niger, Nigeria, Rwanda, Sénégal, Somalia, Uganda, Misiri na Algeria.

Ku mugabane wa Aziya ibihugu byahamagajwemo abambasaderi ba USA ni Fidji, Laos, Ibirwa bya Marshall, Papouasie-Nouvelle-Guinée, Philippines, Vietnam, Nepal na Sri Lanka.

Ibihugu by’i Burayi byavanywemo abahagarariye USA ni Arménia, Macedonia, Monténégro na Slovaquie, mu gihe ibyo ku mugabane wa Amerika (y’Epfo) ari Guatemala na Suriname.

Umuryango(Union) uhuza Abambasaderi ba USA hirya no hino ku isi uvuga ko icyizere abaturage b’icyo gihugu bajyaga bagirira Leta yabo gishobora kugabanuka, bitewe n’uko gutakaza imirimo hamwe n’izi mpinduka zitigeze zibaho mu mateka y’iki gihugu.

Leta ya Donald Trump ikomeje n’amavugurura yo kugabanya amafaranga itanga ku bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kwirinda gusesagura ahubwo ikita ku benegihugu by’umwihariko, aho yahereye ku guhagarika gahunda z’Ikigega cya Amerika gishinzwe Iterambere(USAID) mu ntango z’uyu mwaka, ndetse ikaba yaratangiye gucutsa ibihugu by’i Burayi ku bijyanye n’inkunga ya gisirikare byahabwaga.

Ibi byose Leta ya USA ikaba yabikubiye mu ntero igira iti “Americans First”, bivuze ngo ‘Abanyamerika ku isonga’ mu bagomba kubanza kwitabwaho.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye