MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano.

MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bibazo byavugwaga kuri izi moto, yasabye abazigurisha guhindura imikoranire ifitanye n’abakiriya bayo hamwe no kunoza imitangire ya serivisi, ariko ikaba yanabafatiye ibihano.

Mu nenge abakoresha moto za Spiro, cyane cyane abamotari bamaze igihe bagaragaza, harimo ikibazo cya bateri zishyuha cyane, kuba zitakibika umuriro igihe kinini ku buryo ahenshi kuri sitasiyo basanga nta bateri zuzuye umuriro zihari, gutinda guhabwa izo bateri, ndetse na feri zidafata neza bigateza impanuka.

Umwe mu bamotari bakoresha izi moto za Spiro agira ati “Nk’aha ku Gisozi naje gufata bateri ho wagira Imana ukahabona iyuzuye (100%) kuko atari mu Mujyi hagati, ariko ahandi nko ku Kinamba hagera abamotari benshi nta bateri yuzuye wahabona.”

Gusa mu igihe twageraga kuri imwe muri sitasiyo zo ku Gisozi, iyo haramuka haje abamotari benshi barenze 23 nta wari kuba akihabonye bateri yuzuye umuriro, nk’uko twabisobanuriwe n’umwe mu bacuruza serivisi zo gusharija bateri uvuga ko ahafite bateri zirenga 61, ariko izari zuzuye zitarenga 23.

Uyu mukozi wa Spiro avuga ko ikibazo kirimo kugenda gikemuka kuko basigaye bafite sitasiyo zisharija bateri kuri buri kirometero 2.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko nyuma yo kwinjira mu kibazo cya moto za Spiro bakagisuzuma, hari ibyemezo byafashwe bijyanye no kugikemura mu buryo burambye.

Minisitiri Sebahizi ati”Twarebye ibibazo byari bihari byose, tuganira n’abo bireba, hanyuma tubishakira ibisubizo. Twarebye ibibazo byavuzwe, tureba ahari ukuri n’ahatari ukuri. Tuganira n’impande zose, tureba n’abashinzwe kugenzura imikorere. Harimo ibyoroshye byagombaga guhita bikemurwa vuba, ni na ho twarebaga cyane.”

Avuga ko ibyavuye mu isesengura byamenyeshejwe ba nyir’ikigo kugira ngo bahindure imikorere n’imitangire ya serivisi ndetse ko hari n’ibihano bafatiwe n’ubwo yirinze kubitangaza.

Ati:”Abo bireba barabizi cyane rwose twabiganiriyeho ndetse n’aho bagomba gufatirwa ibihano barabifatiwe.”

Minisitiri Sebahizi yakomeje agira ati “Ibihano ntabwo tubitangaza ariko aho bigaragara ko bakeneye guhanwa barahanwa kandi ni zo nshingano z’abagenzura imikorere.”

Minisitiri wa MINICOM avuga ko ibibazo byari muri Spiro byakemutse kimwe ku kindi, ariko ngo hagize ikindi kigaragara, abantu bemerewe kumenyesha iyo Minisiteri ikabisuzuma.

Ati “Ntabwo ibihano babitangaza, ni yo mpamvu hajyaho ushinzwe kugenzura imikorere, akamenya ko arengera umuguzi ariko n’abatanga izo serivisi ntibirare. Ibyo bihano biratangwa ariko ntabwo bitangazwa.”

Related Posts

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

Read more

Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

Read more

Ntibigucike

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka