MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano.

MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bibazo byavugwaga kuri izi moto, yasabye abazigurisha guhindura imikoranire ifitanye n’abakiriya bayo hamwe no kunoza imitangire ya serivisi, ariko ikaba yanabafatiye ibihano.

Mu nenge abakoresha moto za Spiro, cyane cyane abamotari bamaze igihe bagaragaza, harimo ikibazo cya bateri zishyuha cyane, kuba zitakibika umuriro igihe kinini ku buryo ahenshi kuri sitasiyo basanga nta bateri zuzuye umuriro zihari, gutinda guhabwa izo bateri, ndetse na feri zidafata neza bigateza impanuka.

Umwe mu bamotari bakoresha izi moto za Spiro agira ati “Nk’aha ku Gisozi naje gufata bateri ho wagira Imana ukahabona iyuzuye (100%) kuko atari mu Mujyi hagati, ariko ahandi nko ku Kinamba hagera abamotari benshi nta bateri yuzuye wahabona.”

Gusa mu igihe twageraga kuri imwe muri sitasiyo zo ku Gisozi, iyo haramuka haje abamotari benshi barenze 23 nta wari kuba akihabonye bateri yuzuye umuriro, nk’uko twabisobanuriwe n’umwe mu bacuruza serivisi zo gusharija bateri uvuga ko ahafite bateri zirenga 61, ariko izari zuzuye zitarenga 23.

Uyu mukozi wa Spiro avuga ko ikibazo kirimo kugenda gikemuka kuko basigaye bafite sitasiyo zisharija bateri kuri buri kirometero 2.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko nyuma yo kwinjira mu kibazo cya moto za Spiro bakagisuzuma, hari ibyemezo byafashwe bijyanye no kugikemura mu buryo burambye.

Minisitiri Sebahizi ati”Twarebye ibibazo byari bihari byose, tuganira n’abo bireba, hanyuma tubishakira ibisubizo. Twarebye ibibazo byavuzwe, tureba ahari ukuri n’ahatari ukuri. Tuganira n’impande zose, tureba n’abashinzwe kugenzura imikorere. Harimo ibyoroshye byagombaga guhita bikemurwa vuba, ni na ho twarebaga cyane.”

Avuga ko ibyavuye mu isesengura byamenyeshejwe ba nyir’ikigo kugira ngo bahindure imikorere n’imitangire ya serivisi ndetse ko hari n’ibihano bafatiwe n’ubwo yirinze kubitangaza.

Ati:”Abo bireba barabizi cyane rwose twabiganiriyeho ndetse n’aho bagomba gufatirwa ibihano barabifatiwe.”

Minisitiri Sebahizi yakomeje agira ati “Ibihano ntabwo tubitangaza ariko aho bigaragara ko bakeneye guhanwa barahanwa kandi ni zo nshingano z’abagenzura imikorere.”

Minisitiri wa MINICOM avuga ko ibibazo byari muri Spiro byakemutse kimwe ku kindi, ariko ngo hagize ikindi kigaragara, abantu bemerewe kumenyesha iyo Minisiteri ikabisuzuma.

Ati “Ntabwo ibihano babitangaza, ni yo mpamvu hajyaho ushinzwe kugenzura imikorere, akamenya ko arengera umuguzi ariko n’abatanga izo serivisi ntibirare. Ibyo bihano biratangwa ariko ntabwo bitangazwa.”

Related Posts

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Ubushakashatsi bwa 7 ku bwiyongere n’ubuzima by’abaturage mu Rwanda bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, bugaragaza ko abagore 47% bafite abagabo batagishaka kubyara, ndetse bakaba…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza