Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Ubushakashatsi bwa 7 ku bwiyongere n’ubuzima by’abaturage mu Rwanda bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, bugaragaza ko abagore 47% bafite abagabo batagishaka kubyara, ndetse bakaba baranifungishije, mu gihe abandi 37% na bo bumva badashaka kubyara vuba (nka nyuma y’imyaka 2 nibura).

NISR yaganiriye n’abagore bakiri mu gihe cy’uburumbuke (ni ukuvuga abafite hagati y’imyaka 15-49 y’amavuko), ibaza abumva bagishaka kubyara maze 2% aba ari bo bavuga ko batarafata icyemezo niba bateganya kubyara vuba, abandi bangana na 2% bavuga ko batagishoboye kubyara (baciye imbyaro (infecund).

Mu bavuga ko batagishaka kubyara cyangwa babishaka ariko bitari vuba, 64% barimo gusaba servisi zo kuboneza urubyaro, aho abenshi ari abifuza gukoresha uburyo bugezweho bwo kwa muganga (use of any modern method).

KIGALIINFO yaganiriye na bamwe mu babyeyi bafite abagabo, bakaba ari abacuruzi mu masoko yo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko imibereho y’ingo zabo irimo kugenda igorana ku buryo batinya ko babura icyo bareresha abana.

Uwitwa Janet Mukashyaka agira ati “Ubu se wabyara utagira aho ubaraza! Reba bamwe tubura n’ayo kwishyura ubukode bw’inzu, turi kuzerera twabuze aho tubaraza, wababyara ukabashyira he n’ubu bukene n’ubushomeri!”

Mukashyaka avuga ko amarerero(ECDs) na yo atabafasha ikintu kinini cyane  bitewe n’uko asigarana abana amasaha ane cyangwa atanu gusa ku munsi(kuva saa moya kugera saa sita, bigatuma ababyeyi batabona umwanya munini wo gukorera amafaranga ahagije yatunga urugo.

Uwo bita Mama Deborah avuga ko muri ayo masaha make ababyeyi bakora, batabasha kurenza 1000Frw ku munsi, akaba ari “amafaranga atabasha no gutunga umuntu umwe muri iki gihe ifaranga ry’Igihugu rigenda rita agaciro buri munsi.”

Ibi ababyeyi barabivuga mu gihe impuzandengo(average) y’abana buri rugo mu Rwanda rufite igenda igabanuka kuva ku bana 6.1 muri 2005 kugera kuri 3.7 muri 2025, nk’uko iki cyegeranyo cya Rwanda Demographic and Health Survey(DHS7) gikomeza kibitangaza.

Isesengura ryakozwe na AI(ChatGPT) ku ngaruka zo kwanga kubyara kw’ababyeyi rivuga ko mu gihe bakomeza iyi myumvire, u Rwanda rwakwisanga mu cyiciro cy’ibihugu bifite igipimo gito cy’uburumbuke bw’abagore (low fertility rate).

Mu myaka iri imbere byagaragara ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage wagenda ugabanuka, umubare w’abageze mu zabukuru ukaba ari wo waba munini ugereranyije n’uw’urubyiruko.

Ibi byagira ingaruka ku igabanuka  ry’abakozi mu Gihugu, urwego rw’ubwiteganyirize bw’abageze mu zabukuru rugatangira gusabwa amafaranga menshi yo kwita kuri abo basaza n’abakecuru, isoko ry’umurimo, ubukungu n’imibereho rusange bigatangira guhungabana.

Mu bindi bihugu nk’u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Budage n’u Butaliyani, imyaka myinshi yashize ababyeyi babyara bake cyane yatumye abaturage batangira kugabanuka, bigira ingaruka ku bukungu n’umubare w’abakozi uba muto cyane.

Ibi byatumye ibihugu bitangira kuzana abimukira kugira ngo bazibe icyuho cyo kubura abakozi, hakaba haratangiye gushyirwaho politiki zikangurira ababyeyi kubyara ndetse no guteza imbere imirimo n’ubwishingizi bifasha umuryango kubaho neza.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi ashimira by’umwihariko inzego zose zagize uruhare muri ubu bushakashatsi, harimo amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, Banki y’isi, imiryango y’abaterankunga irimo Gate Foundation ndetse n’inzego za Leta.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge