Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza 2025 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero(mm) 30 na 130, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice, nk’uko bigaragara mu iteganyagihe rya Meteo Rwanda.

Meteo ivuga ko imvura isanzwe igwa muri iki gice cyo hagati mu kwezi k’Ukuboza iba iri hagati ya milimetero 18 na 85, mu myaka myinshi yatambutse.

Iyi mvura kandi ngo izagwa mu mu minsi mike ibarirwa hagati y’itatu (3) n’itandatu (6) bitewe n’imiterere ya buri hantu, ikaba izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’amajyaruguru cy’Isi rimanuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Imvura nyinshi (110–130 mm) iteganyijwe mu Turere twa Nyaruguru ,Nyamagabe, amajyepfo ya Gisagara na Huye, uburasirazuba bwa Rusizi, amajyepfo n’uburasirazuba bya Nyamasheke, amajyepfo ya Karongi, ndetse n’amajyaruguru ya Musanze na Burera.

Imvura ingana ba 90–110 mm iteganyijwe ahasigaye mu Burengerazuba uretse uburasirazuba bwa Ngororero, ibice bisigaye bya Musanze na Huye, hagati muri Burera na Gisagara, uburengerazuba bwa Nyanza, Ruhango, Muhanga n’amajyaruguru ya Gakenke.

Imvura iri hagati ya mm 70–90 iteganyijwe i Kigali, ahasigaye mu Majyepfo, Uburengerazuba n’Amajyaruguru, uburengerazuba bwa Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, ndetse n’amajyaruguru n’uburengerazuba bwa Bugesera.

Imvura iri hagati ya mm 50–70 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe imvura ingana na 30–50 mm iteganyijwe mu Karere ka Kayonza (ahenshi), ndetse n’amajyaruguru ya Kirehe.

Ubushyuhe n’Umuyaga biteganyijwe, kuburira abantu

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 18.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kugira ngo hirindwe ingaruka z’umuyaga mwinshi uteganyijwe, METEO RWANDA irasaba abaturage gufata ingamba zo kwirinda, cyane cyane kuzirika ibisenge by’inzu, kwirinda ingendo mu gihe cy’umuyaga mwinshi, ndetse no kwirinda kugama munsi y’ibiti byagwira umuntu cyangwa ikindi kintu kidakomeye.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye