RIB yemeye gushyiraho Umuvugizi wayo wungirije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemereye Itangazamakuru ko rugiye gushyiraho Umuvugizi wungirije nyuma y’uko hari Abanyamakuru babitanzeho icyifuzo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, mu kiganiro abayobozi ba RIB na Polisi bagiranye n’Itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.

Abanyamakuru babwiye RIB ko bafite ikibazo cyo kutabona byihuse amakuru uru rwego rushinzwe gutangaza, bakaba bifuje ko RIB yashyiraho abavugizi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali nk’uko bimeze kuri Polisi y’u Rwanda.

Mu gusubiza, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagize ati:”RIB ni Urwego rukiyubaka kandi rufite abakozi bake ugereranyije na Polisi y’u Rwanda. RIB iri gushaka abakozi bahagije kugira ngo irusheho gutanga amakuru ku gihe. Turi gutekereza uko hashyirwaho Umuvugizi wa RIB wungirije uzajya wunganira undi usanzwe, bakaba babiri.”

Col Kayigamba avuga ko RIB yiyemeje kunoza imikoranire yayo n’Itangazamakuru mu mwaka utaha wa wa 2026, kugira ngo amakuru ajye atangirwa igihe.

RIB isanzwe ifite Umuvugizi umwe uri ku rwego rw’Igihugu, akaba ari Dr. Murangira B. Thierry. Abanyamakuru bavuga ko bagorwa no kubona amakuru atangwa na RIB bigatuma batangaza amakuru atuzuye cyangwa ashaje.

Urwego RIB rumaze imyaka umunani rubayeho, hakaba harashingiwe ku Itegeko N°12/2017 ryo ku wa 07/04/2017, ariko rukaba rwaratangiye gukora tariki 20 Mata muri 2018.

Uru Rwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rufite inshingano eshatu z’ingenzi ari zo gukumira ibyaha, gutahura ibyaha ndetse no kubigenza.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza