RIB yemeye gushyiraho Umuvugizi wayo wungirije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemereye Itangazamakuru ko rugiye gushyiraho Umuvugizi wungirije nyuma y’uko hari Abanyamakuru babitanzeho icyifuzo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, mu kiganiro abayobozi ba RIB na Polisi bagiranye n’Itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.

Abanyamakuru babwiye RIB ko bafite ikibazo cyo kutabona byihuse amakuru uru rwego rushinzwe gutangaza, bakaba bifuje ko RIB yashyiraho abavugizi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali nk’uko bimeze kuri Polisi y’u Rwanda.

Mu gusubiza, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagize ati:”RIB ni Urwego rukiyubaka kandi rufite abakozi bake ugereranyije na Polisi y’u Rwanda. RIB iri gushaka abakozi bahagije kugira ngo irusheho gutanga amakuru ku gihe. Turi gutekereza uko hashyirwaho Umuvugizi wa RIB wungirije uzajya wunganira undi usanzwe, bakaba babiri.”

Col Kayigamba avuga ko RIB yiyemeje kunoza imikoranire yayo n’Itangazamakuru mu mwaka utaha wa wa 2026, kugira ngo amakuru ajye atangirwa igihe.

RIB isanzwe ifite Umuvugizi umwe uri ku rwego rw’Igihugu, akaba ari Dr. Murangira B. Thierry. Abanyamakuru bavuga ko bagorwa no kubona amakuru atangwa na RIB bigatuma batangaza amakuru atuzuye cyangwa ashaje.

Urwego RIB rumaze imyaka umunani rubayeho, hakaba harashingiwe ku Itegeko N°12/2017 ryo ku wa 07/04/2017, ariko rukaba rwaratangiye gukora tariki 20 Mata muri 2018.

Uru Rwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rufite inshingano eshatu z’ingenzi ari zo gukumira ibyaha, gutahura ibyaha ndetse no kubigenza.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye