Mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora ibikombe mu mpapuro

Mu Cyanya Cyahariwe Inganda, i Masoro mu Karere ka Gasabo, hatangijwe uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikombe byo mu mpapuro, rukaba rufite ubushobozi bwo gukora ibigera ku bihumbi 100 ku munsi.

Uru ruganda rwitwa A-ZF Global Trading rwatashywe kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, rurimo gukora ibikombe byitwa ‘Ishema Paper Cups’.

Ubuyobozi bw’uruganda bwagaragaje uburyo ibi bikombe bikozwe mu bintu bibora, haba agakombe ubwako n’umufuniko, bitandukanye n’ibindi bikombe bigira imifuniko ya pulasitiki itabora bigatuma yangiza ibidukikije, kandi ikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi Mukuru wa A-ZF Global Trading, Ndayisenga Ismael, avuga ko uru ruganda ruziye igihe

Umuyobozi Mukuru wa A-ZF Global Trading, Ndayisenga Ismael, avuga ko uru ruganda rukora ibicuruzwa byizewe ku rwego mpuzamahanga kandi ko ruzagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Ati: “Twaje ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo tworohereze Abanyarwanda kubona ibyo batumizaga hanze, bakabibona hashize igihe kandi bibahenze. Ubu bazajya babibona vuba, ku giciro kiri hasi y’icyo babiguriragaho, kandi byujuje ubuziranenge.”

Ndayisenga avuga ko impapuro zikoreshwa mu gukora ibi bikombe zikomeye, bitandukanye n’ibikombe byavaga mu Bushinwa na Dubai, aho byabaga byoroshye ku buryo uwanywaga icyayi cyangwa ikawa byamutwikaga, ndetse hakaba n’ibyashyirwagamo umutobe bikava.

Akomeza avuga ko abantu bashaka ‘branding’, nko ku bafite ubukwe bashaka ko amafoto yabo agaragara kuri ibyo bikombe cyangwa ko amazina y’ibigo byabo yandikwaho, na bo bazajya bafashwa uko babyifuza.”

Yavuze ko bifuza ko mu myaka ibiri iri imbere A-ZF Global Trading izajya ikora nibura ibikombe ibihumbi 400 ku munsi, bikajyana no guha akazi abantu benshi, cyane cyane urubyiruko.

Ndayisenga ati: “Turashaka kwagura isoko no mu bihugu bidukikije kuko twagerageje kugenzura, dusanga ibi bikombe ntaho bikorerwa. Turi guteganya kugera ku bakozi 300, kuko duteganya gukomeza kwagura uruganda.”

Joel Mbabazi, umuyobozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko urwo ruganda rwitezweho umusanzu ufatika mu guhanga imirimo no kugabanya ikoreshwa ry’ibitumizwa mu mahanga.

Ati: “Uyu mushinga wamaze gutanga akazi, kandi urashishikariza abandi ba rwiyemezamirimo gushora imari mu ishoramari ritangiza ibidukikije.”

Hugues Kagame, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe guhuza ibikorwa bya politiki yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, yavuze ko urwo ruganda rwitezweho umusanzu ufatika mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda.

Ati: “Uru ruganda ruzatuma hagabanuka amafaranga twakoreshaga dukura ‘paper cups’ hanze y’igihugu, kandi zizagurwa ku mafaranga make. Ruzanabasha kohereza ibicuruzwa hirya no hino mu bihugu duturanye, bikadufasha kwinjiza amadevize.”

Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu bwiyongera ku muvuduko mwiza muri Afurika, binyuze muri gahunda zirimo no korohereza ishoramari.

Yongeyeho ko ibyo bizakomeza kureshya abashoramari bashya benshi, harimo n’inganda zizafasha mu kongera umubare w’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge