Imyigaragambyo yamagana amatora muri Tanzania yatwikiwemo amakamyo atwaye ibiruzwa by’u Rwanda

Imyigaragambyo yatewe no kwanga amatora muri Tanzania yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku Rwanda, aho amakamyo arenga 1,000 arimo kuzana ibicuruzwa yahagaze mu nzira, mu rwego rwo kwirinda guhura n’abashobora kuyatwika cyangwa gusahura ibicuruzwa biyarimo.

Umuyobozi mu Rugaga nyarwanda rw’Abikorera PSF ushinzwe Ubwikorezi, Abdul Ndarubogoye, yatangarije KIGAIINFO ko hari amakamyo arenga atanu y’u Rwanda amaze gutwikwa.

Ndarubogoye yagize ati “Imodoka zose twarazihagaritse kuko igenda barayitwika, hari amakamyo yacu (y’u Rwanda) agera nko ku 1000 atwaye ibicuruzwa bitandukanye mu makontineri, harimo ibigori n’amakara akoreshwa mu nganda zikora sima, amakamyo bamaze gutwika ni nka 5 cyangwa 6 gutyo, kuko birabera ahantu hatandukanye.”

Ndarubogoye avuga ko hari amakamyo y’u Rwanda yabonye ku mbuga nkoranyambaga batwikira i Dar es Salam, ku mupaka wa Sirari ndetse n’ahitwa Kahama ahari sitasiyo ayo makamyo yari aparitseho.

Avuga ko uko gutwika amakamyo atwaye ibicuruzwa atari igikorwa cyibasira Abanyarwanda gusa, ahubwo ko ari imodoka zose zigerageje kujya mu muhanda, kandi ko atazi igihe ibi bibazo bizarangirira kugira ngo izo modoka zongere zisubukure ingendo.

Ati “Bitewe n’uko ikamyo zose bazihagaritse, iyo wowe ugerageje kugenda, ikamyo bahita bayitwika.”

U Rwanda runyuza ku cyambu cya Dar es Salam muri Tanzania ibicuruzwa bitandukanye biva mu mahanga ndetse n’ibyoherezwayo, kandi akaba ari cyo cyambu cya hafi kirugeza ku Nyanja y’u Buhinde.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye