Gitifu w’Akarere n’abandi 13 bafunzwe bazira kurya iby’abarokotse Jenoside

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David, n’abandi baregwa kuba abafatanyacyaha, harimo abakozi bashinzwe amasoko, ushinzwe ubwubatsi, ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Umuryango Ibuka mu mirenge hamwe na ba rwiyemezamirimo.

RIB ivuga ko aba bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza amafaranga yagenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ziherereye mu mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.

RIB ivuga ko mu bihe bitandukanye, abakekwa bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe, ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.

RIB ivuga ko abakurikiranyweho ibyo byaha bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo ikirimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB yibutsa abantu bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n’amategeko.

RIB irashimira abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda, ikanabashishikariza gukomeza kujya bayatangira ku gihe kugira ngo bifashe gukumira icyaha kitaraba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphatal, avuga ko ari ubwa mbere Umuyobozi muri Ibuka afatiwe mu byaha byo kurya ibyagenewe bagenzi be barokotse Jenoside, ati “Mu gihe yaba ahamwe n’icyo cyaha ni ibintu bigayitse.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buhumuriza abaturage bubabwira ko nta gikuba cyacitse.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye