Gitifu w’Akarere n’abandi 13 bafunzwe bazira kurya iby’abarokotse Jenoside

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David, n’abandi baregwa kuba abafatanyacyaha, harimo abakozi bashinzwe amasoko, ushinzwe ubwubatsi, ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Umuryango Ibuka mu mirenge hamwe na ba rwiyemezamirimo.

RIB ivuga ko aba bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza amafaranga yagenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ziherereye mu mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.

RIB ivuga ko mu bihe bitandukanye, abakekwa bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe, ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.

RIB ivuga ko abakurikiranyweho ibyo byaha bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo ikirimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB yibutsa abantu bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n’amategeko.

RIB irashimira abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda, ikanabashishikariza gukomeza kujya bayatangira ku gihe kugira ngo bifashe gukumira icyaha kitaraba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphatal, avuga ko ari ubwa mbere Umuyobozi muri Ibuka afatiwe mu byaha byo kurya ibyagenewe bagenzi be barokotse Jenoside, ati “Mu gihe yaba ahamwe n’icyo cyaha ni ibintu bigayitse.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buhumuriza abaturage bubabwira ko nta gikuba cyacitse.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza