Habayeho ubwirakabiri bw’ukwezi ku isi yose

Abantu bari hirya no hino ku migabane yose igize isi, no mu Rwanda by’umwihariko, babonye/barabona ubwirakabiri bw’ukwezi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 07 Nzeri 2025.

Ubwirakabiri bw’ukwezi buturuka ku kuba isi yitambika hagati y’izuba n’ukwezi, ku buryo abari ku isi babona igicucu cyayo ku kwezi bakagira ngo ni igicu cyagukingirije.

Ibigo bigenzura isanzure birimo icya NASA, Time and Date, ndetse na Royal Observatory Greenwich, bivuga ko ubu bwirakabiri bwamaze iminota 82 n’amasegonda 6 ukwezi kwazimye burundu, hamwe n’iminota 326 n’amasegonda 40 ukwezi kugaragara igice.

Nta ngaruka zikomeye cyane zikunze kubaho z’ubwirakabiri bw’ukwezi, uretse ko inyamaswa zikora n’injoro ngo zikunze guhindura imyitwarire, ku buryo ngo hari izihagarika ingendo hamwe n’ibyo zikora, bikaba byateza impinduka zidakanganye cyane mu miterere y’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubwirakabiri bufasha abashakashatsi kumenya byinshi ku bibera mu isanzure, bukaba kandi mu mateka no mu myizerere y’imiryango myinshi y’abatuye isi bufatwa nk’ikimenyetso cy’impinduka n’ibyago.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza