Drones zitwara abantu zizagaragara hujuru ya Kigali kuri uyu wa Kane

Kuri Kigali Convention Centre(KCC), Abashinwa bahageragereje drones zitwara abantu, kikaba ari igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika. Utu tudege tuzagurutswa hejuru y’Umujyi wa Kigali dutwaye abantu kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025.

Ni drones zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa EHang. Imwe muri izo drones ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri, ikaba igendera ku butumburuke bwa metero 100 hejuru mu kirere.

Iyi drone ifite amapine 12 afashe ku maguru ane, ikaba ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu gihe iri mu kirere.

U Rwanda rubaye igihugu cya 21 ku isi kibereyemo igerageza ry’izi drones zikoresha amashanyarazi 100%, zikaba zishobora kugenda intera y’ibirometero 30, kandi batiri yayo ikamara iminota 25 itarashiramo umuriro.

Uru ruganda mu mwaka ushize wa 2024 rwagurishije drones nk’izi 216, aho imwe igurwa ibihumbi 400 by’amadolari ya Amarika(ahwanye na miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ku bijyanye n’icyo izi drones zishobora kuba zakemura mu Rwanda, Umunyamakuru akaba n’umuhanga mu gutwara drone, Cyrill Ndegeya, avuga ko abantu bazitirwaga n’umubyigano w’ibinyabiziga babonye igisubizo, ariko ikibazo kikaba icy’uko ziriya drones zitwara abantu bake cyane (babiri gusa).

Ndegeya agira ati “Sinzi niba hari icyo izi drones zakemura kinini cyane, iyaba zatwaraga abantu benshi, gusa ku bafite gahunda zihutirwa, drone yamufasha pe! Ariko na none byaterwa n’aho agiye, kubera y’uko bisaba byinshi kugira ngo igeze umuntu aho ajya.”

Ndegeya avuga ko mu byo utu tudege tuzakenera harimo kudushakira ahantu ho kugurukira hatekanye, hamwe no kugira bateri zibika umuriro igihe kinini.

Inama ku bijyanye n’imikorerere y’izi drones ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri rusange, iteganyijwe i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe umutekano w’ingendo zo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o.

Mu byo baganiriye harimo kureba uko u Rwanda rwakomeza gufata iya mbere mu ikoreshwa rya drones hagamijwe iterambere ry’ubukungu n’ubuzima.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza