MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025


Inyungu y’ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu guhangana n’igihombo iki kigo cyari cyagize mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize wa 2024.

Amafaranga MTN Rwanda yinjije mbere yo kwishyura imigabane, imisoro, itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari hamwe n’itakazagaciro k’imitungo ya MTN Rwanda (EBITDA), yageze kuri miliyari 56 na miliyoni 100Frw.

Iki kigo kandi cyazamuye inyungu kibona ugereranyije n’ayo cyinjije, aho iki kigero ngo cyazamutseho 9.1% kigera kuri 40.4%. Ibi byerekana ko uretse kuzamura inyungu, MTN Rwandacell Plc yanagize uruhare mu gukoresha amafaranga neza, akabyara umusaruro ushimishije.

Muri rusange, abakoresha serivisi zo guhamagarana za MTN Rwandacell Plc ngo biyongereyeho 3.5% bagera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 800 ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize. Abakoresha Mobile Money na bo biyongereyeho 9.1% bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 560.

Abacuruzi bakoresha MoMo biyongereyeho 29.7%, bagera ku bihumbi 572, amafaranga yahererekanyijwe na yo yariyongereye agera kuri miliyari ibihumbi 21.9Frw mu gihe inshuro zahererekanyijwe amafaranga zageze kuri miliyari 1 na miliyoni 400.

Abakoresha internet ya MTN Rwandacell Plc na bo biyongereyeho 13.1% bagera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 400. Ibi bikaba byaragendanye n’uko iki kigo cyatangiye gutanga internet ya 5G.

Inyungu yaturutse mu gucuruza internet yiyongereyeho 10.1%, igera kuri miliyari 23 na miliyoni 300Frw.

Amafaranga yinjiye akomoka kuri serivisi za Mobile Money yageze kuri miliyari 68 na miliyoni 600 Frw, bigahwana n’izamuka rya 29.1%, bikaba byaragizwemo uruhare n’ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zirimo kwishyurana hakoreshejwe ikarita ya MoMo virtual na Kwance.

Abakozi ba MTN na bo bashimirwa kuba baragize uruhare mu bikorwa by’ubukorerabushake, abajyanama b’ubuzima 100 bahabwa telefoni zigezweho, imiryango 100 ihabwa ibikoresho by’imirasire y’izuba mu gihe abantu barenga 300 bahawe amahugurwa ku bumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwandacell Plc, Dunstan Ayodele Stober, yagize ati “Twishimiye inyungu twabonye kandi twizeye kuzagira igice cya kabiri cyiza(cy’umwaka wa 2025).”

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Ali Monzer, na we yongeraho ati “Intego yacu irazwi, ni ishoramari ryagutse mu bikorwaremezo, gushyira mu bikorwa gahunda yacu mu buryo bukwiriye ndetse no gushyira abakiliya bacu imbere muri byose.”

Source: Igihe

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye