Kigali: Nyampeta yagiye gufata moto ye yibwe afatanwa urumogi

Polisi y’Igihugu ivuga ko hari uwitwa Nyampeta Gaspard w’imyaka 30 y’amavuko ufungiwe kuri Sitasiyo ya Kigarama mu Karere ka Kicukiro, nyuma yo kuhagera agiye gufata moto ye yari yibwe ariko agafatanwa udupfunyika (boules) 2 tw’ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Polisi ivuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Karuyenzi, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro bayihamagaye bavuga ko babonye moto yibwe, haza gufatwa uwitwa Maniriho Saleh w’imyaka 25 y’amavuko, akaba ashinjwa kuyivana aho yari yayiparitse.

Ubutumwa Kigali Info yahawe na Polisi bugira buti “Taliki ya 11/08/2025, saa 05h00, abaturage bahamagaye Polisi ko hari moto yibwe, abapolisi bahise batangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto ndetse no gufata uwayibye, hafatwa Maniriho Saleh, akaba yarayibye uwitwa Gaspard(Nyampeta) ayikuye aho yari iparitse.”

Polisi ivuga ko ubwo Nyampeta yari aje kuri station ya Polisi ya Kigarama gufata moto ye, yafatanywe boules 2 z’urumogi. Uwibye moto na nyirayo bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Kigarama, aho barimo gukurikiranwa n’amategeko.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza