Rwamagana: Abatuye i Ruhita na Rugarama bose basabwa kwimuka

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Musha, Akagari ka Nyakabanda, abatuye imidugudu ya Ruhita na Rugarama bose basabwa kuhimuka kuko ngo atari ubutaka bwagenewe imiturire.

Aba baturage baratakira umuhisi n’umugenzi bavuga ko nta ho kwerekera bafite, ndetse ngo hari n’abarwanye n’inzego z’ibanze bakaba bafunzwe, n’ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge bubihakana.

Hari ijwi ry’umuturage wumvikanye asobanurira mugenzi we kuri telefone ko hari abaturage barimo n’abayobozi b’umudugudu wa Ruhita bahunze nyuma y’uko bagenzi babo 21 barwanye n’inzego zaje kubasenyera bagahita bafungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, avuga ko nta muturage ufunzwe bitewe no kurwanya ubuyobozi, ariko ko gahunda yo kwimuka muri iyo midugudu ihari.

Rwagasana yagize ati “Igishushanyo mbonera cy’ubwo butaka kigamije ubuhinzi, ahandi ni mu manegeka, umudugudu wa Ruhita wose, ingo zigera ku 130, ahubwo si wo gusa hari n’uwa Rugarama, kuko ni munsi y’umusozi aho amabuye amanuka hejuru (mu gihe cy’imvura) akica abaturage, twigeze kugira ibyago byo gupfusha abantu babiri hariya.”

Rwagasana avuga ko mu butaka bw’iyo midugudu yombi nta site z’imiturire zihari, abahatuye bose bakaba bagomba kujya gushaka ibibanza ahemewe gutura akaba ari ho bajya kubaka.

Aba baturage binubira ko nta ngurane y’ubutaka bwabo bahawe n’ubwo ngo bumva ko hari umushoramari wahaguze. Nyuma yo kugeza ikibazo ku buyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, hateganyijwe inama na bwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2025.

Hirya no hino mu Gihugu hari abaturage cyane cyane abasore bageze igihe cyo gushinga ingo zabo, bakomeje kwinubira ko batemerewe kubaka mu butaka bw’ababyeyi babo iyo bigaragaye ko butagenewe imiturire, kandi nta bushobozi bafite bwo kujya kugura ibibanza muri site z’imiturire.

Inzu zimwe z’i Ruhita zatangiye gusenywa

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza