Umujyi wo mu Burusiya waciye imyambaro ya kisilamu mu mashuri

Abayobozi bo mu mujyi wa Vladimir uherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru Moscow mu Burusiya, babujije abanyeshuri kwambara imyambaro ifite aho ihuriye n’imyemerere mu gihe bari ku ishuri.

Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko abarebwa cyane n’iri bwiriza ni abayisilamu, aho batemerewe kwambara ibitambaro bipfuka mu maso cyangwa mu mutwe bizwi nka ’hijabs’ cyangwa ’niqabs’.

Minisiteri ishinzwe uburezi muri ako gace, yatangaje ko ari uburyo bwo kugenzura imyitwarire myiza y’abanyeshuri.

Bavuze ko bigamije kubahiriza Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, rigena ko mu bigo bya Leta hatagomba kuvangwamo ibijyanye n’imyemerere.

Aka gace ka Vladimir kashyiriweho iri bwiriza, gatuwe na 1% bari mu idini ya Islam.

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Inyungu y’ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu…

    Read more

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)