
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuyeho urujijo ku bavuga ko ashyira mu myanya y’akazi abo bitiranwa cyangwa abavandimwe be, aho bamwe babishingira ku kuba ku itariki 14 Ukwakira 2024 yarashyizeho Abakuru b’Ingabo babiri bitwa ba Kagame bombi.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa mbere w’iki cyumweru yagize Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.
Maj Gen Alex Kagame ari mu bayobozi bakuru bagejeje indahiro kuri Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, nyuma y’Abaminisitiri babiri bashya, ari bo Dr Patrice Mugenzi wa MINALOC na Dr Mark Cyubahiro Bagabe wa MINAGRI.
Perezida Kagame yagize ati “Bimeze nk’urwenya, abantu bazi ko nshyira mu kazi barumuna banjye cyangwa bakuru banjye, cyangwa abandi, ariko ntabwo ari byo. Abanyarwanda bita amazina asa ku mpamvu zitandukanye, nanjye ubwanjye izina ryanjye naryiswe bikurikije umuntu wari ubanye n’abanyise izina.”
Ati “Hari n’abashoboraga kwita izina umuntu bahereye ku ryanjye, ntabwo bivuze ko tuva mu muryango umwe, ntabwo nahaye umuntu akazi kubera ko tugira icyo dupfana, ntabwo ari byo, ndagira ngo mpanagure urwo rujijo ruriho.”
Perezida Kagame asaba abayobozi barahiye hamwe n’abandi basanzweho guharanira ko inzego zikorana, mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.