Bamporiki na Gasana Emmanuel bafunguwe

Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko hamwe na Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bari mu bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Iteka rya Perezida ryo ku wa 18 Ukwakira 2024 ritanga imbabazi ryashyize ku mugereka abagororwa 31 bahawe imbabazi, bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu Rwanda, barimo Bamporiki Edouard na Emmanuel Gasana wayoboye Polisi n’Intara y’Uburasirazuba.

Iri teka ryashyizweho nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ikanasimbuza Abaminisitiri babiri bayoboraga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI).

Jean Claude Musabyimana wayoboraga MINALOC yasimbujwe Dr Patrice Mugenzi, mu gihe Dr Musafiri Ildephonse wayoboraga MINAGRI yasimbujwe Dr Mark Cyubahiro Bagabe (wigeze kuyobora Ikigo gitsura Ubuziranenge).

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza