Amerika yatanze miliyoni 11$ zo gufasha u Rwanda kurwanya Marburg’ – Karine Jean-Pierre umuvugizi wa Biden

Karine Jean-Pierre umuvugizi wa Biden 

Amakuru ALARMNEWS ikesha BBC avuga y’uko “Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko iki gihugu cyatanze hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg kugeza ubu cyabonetse mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere nijoro, Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na leta y’u Rwanda mu kurangiza iki cyorezo vuba bishoboka”.

Virus ya Marburg uyirebeye muri microscope 

Virusi ya Marburg yatangajwe ko yabonetse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri(9), kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abayanduye ari 56, abo yishe ari 12, abayikize ari 8, mu gihe hamaze gupimwa abantu barenga 2,000.

Benshi mu bibasiwe n’iyi virusi mu Rwanda ni abaganga n’abakora kwa muganga, byatumye hafatwa ingamba zirimo guhagarika gusura abarwayi bari mu bitaro, kandi abantu bashishikarizwa gukurikiza ingamba zo kwirinda gukwirakwiza iyi virusi, OMS/WHO ivuga ko ishobora kwica abayirwaye ku rugero ruri hejuru ya 80%.

Karine Jean-Pierre yavuze ko “nk’uko twese twabibonye mu myaka ya vuba” – yakomozaga ku bihe by’icyorezo cya Covid-19 – “ibibazo byihutirwa by’indwara ni ibintu biba bireba isi tugomba gukemura dufatanyije”.

Yongeraho ati: “Kuva tumenye iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe ziyemeje gutanga hafi miliyoni 11 z’amadorari yo kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima n’u Rwanda n’ibihugu birukikije”.

Avuga kandi ko “nubwo nta rukingo cyangwa imiti by’iyi virusi biremezwa n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igerageza, zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, icyumweru kimwe [nyuma yuko] tumenye iby’iki cyorezo”.

Amerika yahaye u Rwanda doze 700 z’urukingo rwa Marburg rukiri kugeragezwa, ku cyumweru rwahise rutangira guterwa bahereye ku baganga n’abakozi bo kwa muganga, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Gukingira Marburg byaratangiye mu Rwanda 

U Rwanda kandi ruvuga ko rurimo gukoresha imiti ya ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal antibodies’ “mu gufasha abarwayi” b’iyi virusi.

Virusi ya Marburg iriho ubu ntabwo iravugwa hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda ruvuga ko rurimo gukora iperereza mu kumenya aho yaturutse.

Karine Jean-Pierre avuga ko ikigo gishinzwe kurwanya indwara cya Amerika “kibona ko ibyago ko iyi virusi igera muri Amerika biri hasi”, gusa ko Amerika yafashe ingamba zo kwirinda.

Muri izo ngamba yavuzemo; kugenzura “itsinda rito, ritoranywa” ry’abagenzi bagera muri Amerika bavuye mu Rwanda bagapimwa ibimenyetso.

Leta ya Washington kandi ku wa mbere yazamuye kuburira abaturage bayo ku kujya mu Rwanda ikugeza ku gipimo cya gatatu (3) ivuga ko Abanyamerika “bakwiye kwitondera kujya mu Rwanda” kubera “icyorezo cya virusi ya Marburg”. Igipimo cya kane(4) ni cyo cyo hejuru cyane aho leta ya Amerika ibuza rwose abaturage bayo kujya mu gihugu runaka.

By Julien B.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza