
Ubu bukwe bwari kubera mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Kane, aho Uwayezu Angélique wo muri Kisaro yategereje Manirakiza Zacharie wo mu Karere ka Nyaruguru wagombaga kuza kumusaba, birangira ataje ubukwe burapfa.
Uyu Manirakiza yabwiye abantu kuri telefone ko bamwibeshyeho, asanganwe urugo. Byatangajwe kuri X ya Twahirwa Alphonse.
Ubushyuhe bukabije kuri uyu wa Gatanu
Uwitwa Oswald Mutuyeyezu bita Oswakim yabajije kuri X ati “Ni uwuhe munsi mu mateka aho Kigali yaba yarashyushye bikabije kurenza kuri uyu wa gatanu?”
Hari uwamusubije amwereka ko ubushyuhe i Kigali bwageze kuri degree selisiyusi 32. Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko inyanja ngari y’u Buhinde yakonje bigatuma itohereza ibicu byinshi bifite imvura, ari yo mpamvu izuba rikomeje kwaka cyane muri iki gihe hakagombye kuba hari imvura y’Umuhindo.
Israel irimo kuraswaho n’ubwo irinzwe na Iron Dome
Abaturage ba Iseraheli ubu barahangayitse bikomeye kubera ibisasu byinshi bya Hezbollah bitari kubaha agahenge, kandi bifite ubukana.
Muhire Munana Alphonse yanditse ku rubuga rwa X ko Abisiraheli ibyo kugenda bidegembya ngo Iron Dome irabarinze byasubiwemo, barikubona ko na byo ari ikibazo cy’igihe gusa ubundi na bo ibisasu bigatangira kubahuranya.
Hezbollah ikomeje gusuka missile nyinshi kuri Iseraheli yibutsa ko Hezbollah atari HAMAS. Uyu mutwe wagize uti “Mu minsi mike hari ikintu muzabona namwe, abaturage banyu babe bashaka aho bihisha kuko iyo mijyi turaje tuyiritagure natwe kurenza uko mu bitekereza.”