“Niwe nshuti ya mbere ngira mu buzima’: Nizzo Kaboss agaruka ku nkumi ivugwaho kumutwara umutima

Nizzo Kaboss abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’inkumi yitwa Mwiza Jessica bigeze kuvugwa mu rukundo, nubwo uyu muhanzi we ahamya ko ari inshuti ye gusa.

Mu kiganiro na IGIHE, Nizzo Kaboss yavuze ko yabikoze kuko yari yibutse uburyo uyu mukobwa yamubereye inshuti idasanzwe mu buzima.

Ati “Ikintu kimwe nakubwira, Jessica ni inshuti yanjye ya mbere nagize mu buzima bwanjye. Hari ukuntu wicara ugatekereza ukuntu ari inshuti yawe ukisanga ubisangije n’inshuti zawe.”

Abajijwe niba ari ubucuti busanzwe cyangwa haba hari urukundo hagati yabo nk’uko bimaze imyaka bivugwa, Nizzo yirinze kugira byinshi abivugaho, icyakora ashimangira ko ari inshuti ye ikomeye.

Urukundo rwa Nizzo na Mwiza Jessica rwatangiye kuvugwa kuva mu 2016 nubwo uyu muhanzi ataburaga kunyuzamo akavugwa mu nkuru n’izindi nkumi, kuva icyo gihe nta n’umwe muri bo wigeze ashaka kugira byinshi aruvugaho.

Muri iyo myaka byavuzwe ko Nizzo afite umukunzi mushya witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi, icyakora umubano wabo uzamo agatotsi bitewe n’uburyo uyu muhanzi yafotowe agirana ibihe byiza n’undi uzwi nka Bijou Dabijou ukora ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda akaza mu Rwanda mu gihe cyo kuruhuka.

Amateka y’urukundo kuri Nizzo ntarangirira kuri aba kuko uyu musore yigeze no kukanyuzaho na Anita Pendo na Sacha Kate.

Mwiza Jessica yatangiye kuvugwa mu rukundo na Nizzo mu 2016

ubwo Nizzo atabyemera ariko ababazi bahamya ko hari urukundo hagati ye na Mwiza Jessica.

Source: IGIHE

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza